Umwuzukuru wa Museveni yaterewe Ivi

TUYISHIMIRE RAYMOND
2 Min Read

Umwuzukuru wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, Tasha Kunzi Karugire, Kuri iki cyumweru, yambitswe impeta n’umukunzi we , umuhungu wa  Lt Gen Sam Kavuma .

Ntabwo hatangajwe amazina nyirizina y’umukwe wa Museveni gusa bivugwa ko ari umuhungu wa  Lt Gen Kavuna.

Amakuru avuga ko indi mihango nko gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana nabyo biteganyijwe mu byumweru bya vuba .

Tasha Kunzi Karugire ni umukobwa w’umwana wa Museveni witwa Natasha Museveni na Edwin Karugire.

Ibinyamakuru byo muri Uganda bivuga ko  nubwo nta mafoto menshi yagiye hanze, hari macye  yanyujijwe  ku mbuga nkoranyamabaga , agaragaza uyu mukobwa yambikwa impeta n’uyu musore, bombi buzuye umunezero.

Lt Gen Sam Kavuma ni umwe mu bayoboye ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe ziri  muri Somalie.

Lt Gen Sam Kavuma ni muntu ki?

Lt. Gen. Kavuma ni umwarimu w’inararibonye mu mashuri ya gisirikare, aho yigishije mu bigo bitandukanye bya gisirikare muri Uganda.

Kuva ku wa 28 Nyakanga 2024, Lt. Gen. Kavuma ni we uyoboye ingabo za ATMIS muri Somalia, asimbuye Lt. Gen. Sam Okiding.

Lt. Gen. Sam Kavuma azwiho ubunyangamugayo, ubunararibonye mu buyobozi bwa gisirikare, n’ubwitange mu bikorwa byo kugarura amahoro ku mugabane wa Afurika.

https://x.com/kamukamafredie/status/1944313447769915781

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *