Mu gihe habura iminsi irenga gato 30 ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo itangire, Stade Umuganda y’i Rubavu, ikomeje kugarizwa n’umwanda mwinshi uterwa no gusaza kwa yo ndetse no kutayitaho.
Iyo utembereye mu bice bitandukanye bya Stade Umuganda, amaso akwereka ko ikeneye gusanwa no kongera gukorerwa isuku kubera umwanda mwinshi uyirimo. Ikirenze kuri ibi, ni uko mu gihe nta gikozwe amakipe yakirira kuri iyi stade ashobora kwimura imikino ya yo.
UMUSEKE wagerageje gutunga itoroshi muri Stade Umuganda, maze ijisho ry’umunyamakuru wahatembereye, rimwemereka ko byinshi birimo urwambariro, aho abakinnyi n’abatoza bicara ndetse n’impande zikikije ikibuga, bikwiye gusanwa ndetse bigakorerwa isuku irenze ihari ubu.
N’ubwo bimeze gutya ariko, Umukozi wa Minisiteri ya Siporo Ushinzwe Ibikorwaremezo birimo na za Stade, Nziranziza Protène Mashami, yemereye UMUSEKE ko muri iki cyumweru ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, buzasana iyi Stade.
Ati ”Maintenance zikenewe, Akarere kazazikora muri iki cyumweru.”
Mu 2021, Stade Umuganda yari yahagaritswe na Minisiteri ya Siporo, amakipe yahakiriraga asabwa kumenyesha ahandi azajya yakirira imikino ya yo.
Icyemezo cyo guhagarika amakipe arimo Marine FC, Etincelles, na Rutsiro FC kwakirira imikino ya shampiyona kuri Stade Umuganda cyaturutse ku kuba yari yarangiritse bitewe n’imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo, ku buryo hashobora gushyira ubuzima bw’abafana n’abakinnyi mu kaga.











UMUSEKE.RW


