Muhanga: Ndinzwenayo Sezerano Divin wafashwe n’indwara idasanzwe agatabarizwa n’umubyeyi we, babwiye ko amuvuje yakira byarangiye apfuye.
Hashize icyumweru kirenga Umuhoza Jeanne abwiye UMUSEKE ko Umwana we yavukanye indwara idasanzwe abaganga bise ”Sipina Bifida” aho amazi aba yabaye menshi mu mutwe.
Umuhoza Jeanne avuga ko uyu mwana yakomeje kuremba biba ngombwa ko abanza kujya ku Murenge wa Nyamabuye wamwemereye ubufasha bwo kumujyana kwa muganga i Gikonko.
Umuhoza avuga ko igisubizo Ubuyobozi bw’Umurenge bwamuhaye ari uko amujyana mu Bitaro bakajya bavugana na Muganga uburyo bazajya bishyura Ibitaro umwana avurizwaho.
Ati: ”Nagiye ku Murenge mpetse umwana noneho ngeze ahitwa mu Kibirigi muha jus (umutobe) arangije kunywa yahise atangira kurwana n’umutima kugeza apfuye.”
Umuhoza avuga ko yajyanye umurambo w’umwana mu rugo kubera ko nta bushobozi afite bwo kwishyura uburuhukiro (morgue) ndetse ko yiyambaje umukozi ushinzwe Imibereho myiza ku Murenge wa Nyamabuye, ngo amuhe ubufasha kugira ngo abone uko ashyingura umwana we.
Avuga ko inkuru UMUSEKE wakoze ikimara gusohoka, yabonye abantu babiri bamwoherereje amafaranga makeya.
Umuhoza mu gahinda kenshi yagize ati: ”Usibye amafaranga yo gushyingura ntarabona, abaje gutabara barataha badakarabye?”
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr Muvunyi Jean Baptiste yari yabwiye UMUSEKE ko uwafashwe n’iyi ndwara ya Sipina Bifida abonye Umuganga w’inzobere ashobora gukira.
Ndinzwenayo Sezerano Divin yavutse taliki 03/02/2025 yapfuye ataragera i Gikonko ngo ahure na Muganga w’Inzobere.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.



NIYITAHIRE