Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwafunze umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Operations Manager) mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) nyuma yo kunanirwa gusobanura umutungo we aho ukomoka.
Habiyambere Maurice akurikiranyweho ibyaha byo kwigwizaho umutungo n’iyezandonke.
RIB ivuga ko afunzwe nyuma y’iperereza ryakozwe ku imenyekanisha ry’umutungo we mu Rwego rw’Umuvunyi, ritavugisha ukuri agamije guhisha inkomoko y’uwo mutungo.
Ubu afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge, dosiye ye yoherejwe mu Bushinjacyaha.
Kuri X yahoze ari Twitter RIB ivuga ko iburira abantu basabwa n’itegeko kumenyekanisha umutungo wabo mu Rwego rw’Umuvunyi, kujya bakora imenyekanisha ry’ukuri no kwirinda guhisha imitungo, kuko kunyuranya na byo bibakurura mu bikorwa bihanwa n’amategeko.
RIB ivuga ko ishimira abantu bakomeje kugira uruhare mu kurwanya ibyaha bimunga ubukungu, batangira amakuru ku gihe ku batanga cyangwa bakira ruswa, ku bakoresha umwanya w’umurimo barimo mu nyungo zabo bwite, no ku babahishira imitungo babonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Tariki ya 7 Nyakanga 2025, RIB yafunze ushinzwe ubugenzuzi bw’imyubakire ku rwego rw’Umujyi wa Kigali witwa INGABIRE Clement, na we akurikiranyweho ibyaha birimo kutabasha gusonanura inkomo y’umutungo ndetse n’icyaha cy’iyezandonke.
INGABIRE ngo ibyaha acyekwaho yaba yarabikoze mu bihe bitandukanye guhera mu mwaka wa 2021 na 2023. Iperereza ryagaragaje kandi ko imwe mu mitungo atabashije gusobanura inkomoko yayo, yagiye ayandika ku bandimwe, ndetse n’abandi bantu bo muryango we mu rwego rwo kuyihisha.
Icyo amategeko avuga
Ibyaha akurikiranyweho, IYEZANDONKE, uwo gihamye ashobora guhanishwa igifungo kuva ku myaka 10, ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yejejwe.
KUDASOBANURARA INKOMOKO Y’UMUTUNGO, ugihamijwe ashobora guhabwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza aho yawubonye mu buryo bwemewe n’amategeko.
RIB ivuga ko icyaha cya ruswa kidasaza, ikubutsa abaturarwanda kubizirikana no kucyirinda.
UMUSEKE.RW



Ahandihantu ( RIB ) Yatunga Itoroshi Nimucyaro Cyanecyane Kumanyubako Agenda Yubakwa Ahantu Hatemewe Muburyo Bunyuranyije
Namategeko .