Ubwo inyeshyamba za AFC/M23 zarwaniraga n’ingabo za Congo, FARDC mu mujyi wa Bukavu, umutekano utameze neza ubuhahirane ntibwakorwaga neza, abacuruzi cyane ab’amatungo mu murenge wa Macuba, akarere ka Nyamasheke bemeza ko iyo ntambara yabateje igihombo, ariko aho umutekano ugarukiye “bongeye gukora ku gafaranga.”
Abacuruzi b’amatungo mu isoko nyambukiranyamipaka rya Rugari, abaganirije UMUSEKE bagaragaje ko amatungo bacuruza umubare munini ujya muri Congo.
Ubwo umutekano waho utari umeze neza, na bo ngo ntibabonaga ababagurira amatungo bikabahombya. Ubu umutekano wagarutse i Bukavu, ubuhahirane bwongeye gukomeza.
Umwe muri abo bacuruzi yavuze ko igihe umutekano utari umeze neza muri Congo yashoboraga kuzana amatungo akamara ukwezi atabonye umuguzi.
Ati “Ndumva umuntu amaze nk’ukwezi azana inka akayisubizayo, muri icyo gihe umuntu inzara yaramuryaga. Muri iyi minsi biri kugenda, agafaranga kari kuboneka bitandukanye na mbere.”
Undi mucuruzi yavuze ko ubu ubuhahirane bumeze neza. Ati “Ikibazo cyari gihari, hakiri intambara batumaga abandi. Kuri ubu umuntu ari kuzana inka akabona uyigereka, biri kugenda neza nta kibazo kigihari.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke butangaza ko icyo gihe nubwo hari intambara, ibicuruzwa bitagabanutse cyane byakomeje kugenda, kuri ubu umutekano wabonetse imibare y’amatungo ajyanwa mu isoko yariyongereye, abaguzi na bo bari kuboneka.
Muhayeyezu Joseph Desire, ni umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu, ati “Hari ubwo twageze ukabona ko imibare iri kugabanuka kubera intambara yo hirya, kuri ubu inzira ari nyabagendwa amatungo ariyongera, imibare iri kuzamuka abaturage bacu bari kubasha gucuruza.”
Isoko nyamukiranyamipaka rya Rugari riremwa n’abaturage bo hirya no hino mu gihugu, cyane cyane abo mu turere duhana imbibe n’akarere ka Nyamasheke, ndetse n’abo mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo, rirema rimwe mu cyumweru, ku wa Gatatu, ricurizwamo ibicuruzwa bitandukanye birimo n’amatungo.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ NYAMASHEKE.


