Umutaliyani Lorenzo Mark Finn w’imyaka 18 yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 mu gusiganwa mu muhanda, mu bagabo bari munsi y’imyaka 23, aho yakoresheje amasaha atatu, iminota 57 n’amasegonda 27, ku ntera y’ibilometero 164,6.
Yakurikiwe n’Umusuwisi Jan Huber amurusha amasegonda 31. Ku mwanya wa gatatu haje Umunya- Autriche, Schrettl Marco, wasizwe umunota n’amasegonda 13.
Umunyarwanda Niyonkuru Samuel yaje ku mwanya wa 50 mu bakinnyi 56 barangije isiganwa
Ni isiganwa ryakinwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Nzeri 2025 mu masaha ya nyuma ya saa sita, bikaba umunsi wa gatandatu ibirori by’igare bikomeje kubera mu Mujyi wa Kigali.
Mu gitondo hari habanje, ingimbi zitarengeje imyaka 19, aho irushanwa ryegukanwe n’Umwongereza Harry Hudson nyuma y’uko akoresheje amasaha abiri, iminota 55 n’amasegonda icyenda mu ntera y’ibilometero 119.3.
Ku gicamunsi hakurikiyeho abahungu batarengeje imyaka 23 y’amavuko aho bagombaga gusiganwa ku ntera y’ibilometero 164,6, mu mihanda ya KCC- Gishushu- MTN- Mu Kabuga ka Nyarutarama- Golf- SOS-MINAGRI- Ninzi- KABC- RIB Kimihurura- Mediheal- Women Foundation Ministries (Kwa Mignone)- Ku Muvunyi- KCC. Iyi nzira bayinyuzemo inshuro 11 mbere y’uko basoza
Saa sita zuzuye Abasiganwa 121, binjiye mu muhanda . U Rwanda rwari rurahagararirwa na Niyonkuru Samuel, Ruhumuriza Aime, Tuyizere Etienne na Ufitimana Shadrack.
Ubwo abasiganwa barangizaga kuzenguruka inshuro ya mbere muri 11 bakoze , Umunya-Ukraine Kozoriz Danylo niwe wageze ku murongo bwa mbere akoresheje iminota 19′ n’amasegonda 36.
Umunya-Kenya, Ngunu Edward n’Umunya-Cameroun, Moussa Oumarou, bari bamaze kuva mu irushanwa, icyo gihe.
Ubwo abasiganwa bageraga kuri Kigali Convention Center bwa kabiri, Umunya-Canada, Walton Jonas niwe wahageze mbere. Amaze gukoresha iminota 41 n’amasegonda 44. Ababiligi bari gucungira hafi igikundi, kuko aribo bari bakiyoboye.
Mu kugera kuri KCC, bwa Kane ikipe y’u Bubiligi niyo yahasesekaye mbere kurusha abandi kuko mu bakinnyi batanu bahageze mbere harimo bane babo bayobowe na Rex Tim wahageze amaze gukoresha isaha imwe n’iminota 3 n’amasegonda 46.
Mu gace ka gatandatu muri 11, bagombaga gukora abasiganwa bageze ku murongo uri kuri KCC, bari kumwe ni nyuma yo kumanuka ku muvuduko wa kilometero 80 ku isaha ubwo bavaga ku cyicaro cya RIB bajya kuzamuka mu muhanda w’amabuye uri ahazwi nko kwa ‘Mignone’.
Ni umuhanda ureshya na kilometero 1.3 ariko kuko uzamuka ni umwe uri gukora ikinyuranyo kuva Shanpiyona y’Isi yatangira.
Aba bakinnyi bose bawuzamukanye ndetse bagerana ku murongo bari kumwe batangirana kuzenguruka bwa karindwi.
Umuvuduko abasiganwa bamanukana ku cyicaro cya RIB ku Kimuhirura n’uko bazamuka umuhanda w’amabuye uri kwa ‘Mignone’ ni bimwe mu byakoze ikinyuranyo.
Agace ka karindwi, Umunya-Espgane, Héctor Álvarez, niwe waje imbere y’abandi bose ubwo we n’abandi bakinnyi barindwi bageraga ku murongo uri kuri Kigali Convention Center. Mu gihe haburaga kuzenguruka inshuro enye, abakinnyi 45 barimo abanyarwanda batatu bamaze kuva mu isiganwa.
Ubwo isiganwa ryaburaga ibilometero 30 ngo rirangire, Umusuwisi Jan Huber n’Umutaliyani Lorenzo Mark nibo bageze ku murongo bayoboye abandi, ubwo haburaga kuzenguruka inshuro ebyiri isiganwa rigasoza.
Bari bamaze gukoresha amasaha atatu, iminota 14 n’amasegonda 29 barusha ababakurikiye amasegonda 16.
Ubwo haburaga, ibilometero 12, kuri Kigali Convention Center havugijwe inzogera imenyesha abasiganwa ko bagiye kuzenguruka bwa nyuma isiganwa rigasozwa.
Umusuwisi Jan Huber n’Umutaliyani Lorenzo Mark bari bacyayiboye isiganwa myuma gukoresha amasaha atatu, iminota 35 n’amasegonda 49.
Mu bilometero 7 bya nyuma, isiganwa ryacitsemo ibice, Umusuwisi Jan Huber n’Umutaliyani Lorenzo Mark bongera intera yabatandukanyaga nn’abandi bashyiramo amasegonda 44 ku bakinnyi batatu bari babakurikiye.
Mu bilometero bitanu bya nyuma, Umutaliyani Lorenzo Mark Finn yasize Umusuwisi Jan Huber bari bamaranye hafi isaha yose bagendana.
Uyu yari yitezwe cyane kuko yatwaye umudari wa zahabu mu ngimbi zitarengeje imyaka 19, mu gusiganwa mu muhanda, muri Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye mu Mujyi wa Zurich mu Busuwisi mu 2024
Uyu Mutaliyani yamanutse mu muhanda wa Kimihurura yihutsa cyane, ibyatumye azamuka agahanda k’amabuye yashyizemo amasegonda 23 kuri Jan Huber wari wamukurikiye.
Byatumye yitwara maze agera kuri Kigali Convention Center wenyine akoresheje amasaha atatu iminota 57 n’amasegonda 27, arusha Umusuwisi Jan Huber amasegonda 31.
Ku mwanya wa gatatu haje Umunya- Autriche, Schrettl Marco, wasizwe umunota n’amasegonda 13.
Shampiyona y’Isi y’amagare izakomeza ku wa Gatandatu ubwo hazaba hasiganwa abangavu bataregeje imyaka 19, kuva saa mbiri n’iminota 20 ku ntera y’ibilometero 74.
Nyuma ya saa sita hazasiganwa abagore bari munsi y’imyaka 23, ku ntera y’ibilometero 164.6.
U Rwanda ruzaba ruhagarariwe na Ingabire Diane, Irakoze Neza Violette, na Nirere Xaveline Nzayisenga Valentine









MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW


