Urukiko Rukuru urugereko rwa Nyanza rwaburanishije ubujurire bw’umusore w’imyaka 23 wakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe aregwa gusambanya umwana w’imyaka 10.
Ndayizeye Samuel wo mu karere ka Nyaruguru aburana yemera icyaha ko ibyo yakoze yabitewe n’ubusinzi agasaba kugabanyirizwa ibihano ibyo ubushinjacyaha busaba ko yakomeza igihano cy’igifungo cya burundu.
Samuel Ndayizeye imbere y’urukiko umucamanza yamubwiye ko mu mwanzuro w’ubujurire we yahakanye icyaha aregwa asaba ko hakorwa iperereza ry’imbitse hagapimwa ADN bityo icyaha aregwa atacyemera, umucamanza yahise amubaza ati”Hari icyo urenze ku mwanzuro wawe?
Samuel yahise asubiza ko iyo bari mu igororero ataribo bijuririra hari abantu babajuririra gusa ibikubiye muri uwo mwanzuro atabyemera ahubwo yemera icyaha akagisabira imbabazi.
Samuel w’imyaka 23 y’amavuko yemereye umucamanza ko “yasambanyije umwana w’imyaka 10 avuye kuvoma we akemera ko yari yasinze yiriwe ameze nk’uwasaze.”
Samuel yabwiye umucamanza ko nta kazi yagiraga kandi atigeze akandagira mu ishuri.
Samuel ati”Mu mbabarire nzagabanyirizwe ibihano”
Ubushinjacyaha buravuga ko Samuel kuba asaba imbabazi ari amatakirangoyi kandi kuba yasaba kugabanyirizwa ibihano nta gaciro bikwiye guhabwa.
Naho kuvuga ko mu igororero ataribo bijuririye nta shingiro bikwiye guhabwa kuko Samuel ku mwanzuro we yanashyizeho umukono.
Uhagarariye ubushinjacyaha ati”Turasaba ko igihano yakatiwe cya burundu n’urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe cyagumishwaho.”
Samuel wakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe akaba ari kuburana ubujurire mu rukiko rukuru urugereko rwa Nyanza, yemera ko yakoze icyaha mu mwaka wa 2022 afite imyaka 20.
Byabereye mu mudugudu wa Nkomero mu kagari ka Mwoya mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyaruguru.
Niba nta gihindutse umucamanza azasoma uru rubanza taliki ya 31 Nyakanga 2025.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW


