Mu Karere Ka Rwamagana, Umurenge wa Muyumbu mu Kagari ka Murehe ho mu Mudugudu wa Kayigi, umusaza w’imyaka 89 n’umukecuru w’imyaka 70 barashinjanya ubusinzi n’ubusambanyi.
Muzehe Kangabo John na Mukecuru Nyirakaberuka Emerance, babwiye TV1 ko uwo musaza ashinja umukecuru basazanye kumucanya inyuma naho umukecuru agashinja umusaza ubusinzi.
Nyirakaberuka Emerance ati “ Ambwira ubusambanyi nibwo ampamya cyane, niyo ntarabutse ndaza nkarara ku ijoro ngo mvuye mu bagabo, ubu yanciye gusenga, iyo ngiye gusenga aravuga ngo ngiye mu bagabo.”
Umusaza ati “Kera twabanaga neza ariko ntiyanwyaga inzoga cyane none ubu ni mubi aranywa nk’igitega.”
Uyu musaza avuga ko atizera umugore we ko ndetse bakwiriye kujya kwa muganga, umukecuru akamubwira ko adakwiriye kujyayo kuko nta wundi mugabo bigeze baryamana.
Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko uhora mu ntonganya ahanini kubera Muzehe Kangabo John ushinja Nyirakaberuka Emerance w’imyaka 70 y’amavuko ubusinzi.
Umuturage ati “Uyu musaza uko biri bitari rimwe cyangwa kabiri azica uyu mukecuru.”
Umuhungu w’uyu muryango avuga ko yaba Se cyangwa Nyina badashobotse, aho bagiye babunga mu bihe bitandukanye ariko bugacya bacyimbiranye. Aho Mukecuru Nyirakaberuka Emerance yivugira ko atareka kunywa inzoga kuko amazi atayashobora.


