Umurenge Kagame Cup 2025: Abanya-Kigali bihariye ibihembo – AMAFOTO

HABIMANA Sadi
8 Min Read

Mu isozwa ry’irushanwa ryitiriwe Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, amakipe ahagarariye Umujyi wa Kigali, yaje imbere mu begukanye ibihembo byinshi.

Ku cyumweru tariki ya 15 Kamena, ni bwo mu Akarere ka Musanze, hasorejwe imikino y’irushanwa ry’Imiyiborere Myiza rizwi nka “Umurenge Kagame Cup.” Ni irushanwa rihuza Imirenge 401 igize Igihugu cy’u Rwanda.

Imikino isoza iry’uyu mwaka, yabanjirijwe n’iyo guhatanira umwanya wa gatatu n’iya ½ muri Volleyball na Basketball mu bagabo n’abagore. Iyi yabaye ku wa 14 Kamena ibanzirizwa na “night run” yabereye mu Mujyi wa Musanze.

Bucyeye bwa ho, ni bwo habaye imikino isoza umwaka w’imikino mu irushanwa rya “Umurenge Kagame Cup.” Ni imikino yitabiriwe n’abaturage benshi bari baje gushyigikira amakipe y’Uturere bavukamo. Uretse abaturage kandi, n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Uwayezu Regis n’abayobozi b’Uturere nka Huye, Musanze, Kayonza, Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel n’abandi.

Umujyi wa Kigali, ni wo watahanye ibihembo byinshi mu irushanwa ry’uyu mwaka. Ibi birimo imidari ibiri ya zahabu yahawe Masengo Djibril na Uwamaliya Solange, babaye aba mbere mu gusimbuka urukiramende. Hari kandi Umurenge wa Jabana wo mu Akarere ka Gasabo, wegukanye igikombe cy’umupira w’amaguru mu bagabo nyuma yo gutsinda ibitego 2-0 uwa Mbazi w’i Huye.

Abandi bahagarariye Umujyi wa Kigali begukanye ibihembo, ni Umurenge wa Kacyiru muri Gasabo, wabaye uwa Kabiri mu mupira w’amaguru mu cyiciro cy’abagore, Kicukiro yegukanye igikombe muri Volleyball y’abagabo, kubuguza ho abanya-Kigali begukanye umwanya wa kabiri mu gihe mu gusiganwa ku maguru, babonye umwanya wa kane.

Igihembo cyahawe Intara yegukanye ibihembo byinshi, cyahawe Umujyi wa Kigali. Andi makipe yegukanye imidari ya zahabu, harimo Umurenge wa Mahembe mu Akarere ka Nyamasheke mu mupira w’amaguru mu bagore nyuma yo gutsinda Kacyiru igitego 1-0.

Harimo kandi Gicumbi yegukanye igikombe cya Volleyball mu bagore nyuma yo gutsinda Ngoma amaseti 3-2. Mu gusiganwa ku magare, Mfiteyezu Emmanuel wo muri Gicumbi na Mukarugwiza Marie Solange wo muri Kamonyi, ni bo babaye aba mbere.

Mu gusiganwa ku maguru metero ibihumbi bitatu, Niyibizi Emmanuel wo muri Musanze, ni we wegukanye umwanya wa mbere mu gihe Ndayishimiye Daniel wo mu Mujyi wa Kigali, yaje ku mwanya wa kane. Muri metero 15000, Ntivuguruzwa w’Umujyi wa Kigali, ni we wegukanye umudari wa zahabu. Mu bagore basiganwe muri metero ibihumbi 10000, Niyonshima Zakia nawe w’Umujyi wa Kigali, ni we wegukanye umudari wa zahabu.

Muri Sitball ikinwa n’Abafite Ubumuga mu bagore, Bugesera yegukanye igikombe itsinze Kirehe amaseti 2-0 mu gihe mu bagabo ho, Kirehe yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Musanze 45-43. Muri Basketball mu bagabo, Musanze yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Rutsiro amanita 78-71.

Nyuma y’irushanwa ry’uyu mwaka, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, yavuze ko kimwe mu byo kwishimira, harimo ubwitabire buri hejuru ku baturage baza kureba iyi mikino ndetse kandi abayobozi b’Uturere batandukanye bakaba bumva impamvu y’irushanwa.

Ati “Turishimira ko Umurenge Kagame Cup usigaye witabirwa n’abantu benshi. Imirenge yose uko ari 416, yaritabiriye. Uyu munsi rero n’abantu bari hano, bagaragaje ko bashyigikiye Umurenge Kagame Cup kandi bashyigikiye gahunda nziza y’Umukuru w’Igihugu, cyane cyane yikamaje Imiyoborere Myiza yo gushyira umuturage ku isonga.”

“Ni igihe cyiza rero cyo kurebera ku Umukuru w’Igihugu, duhe agaciro umuturage, tumushyire ku isonga, tumwegere nk’abayobozi tumwumve, tumukorere ibyo ashaka, tubikomoye ku byo Umukuru w’Igihugu adutoza.”

Irushanwa “Umurenge Kagame Cup”, ryatangiye gukinwa mu 2006. Uko imyaka ishira, ahabera imikino isoza umwaka, hagenda hahinduka mu rwego rwo kuyegereza abaturage. Bivugwa ko umwaka utaha, imikino ya nyuma izabera mu Intara y’i Burasirazuba.

Jabana ubwo yari imaze kwegukana igikombe
Byari ibyishimo
Jabana yari mu byishimo byo kwegukana umudari wa zahabu
“Umurenge Kagame Cup” habamo n’imikino gakondo
Berekanye ko bazi gusimbuka urukiramende
Djibril (uri iburyo) ni we wabaye uwa mbere mu gusimbuka urikiramende
Umurenge wa Mbazi wabaye uwa kabiri mu mupira w’amaguru
Ni irushanwa rihuriza hamwe imikino myinshi
Abayobozi ni bo batangije umupira w’amaguru

 

Abayobozi batandukanye, bari baje gushyigikira iyi mikino
Abafana bo bari benshi
Buri wese yashyigikiraga ikipe y’aho avuka
Abarimo abanyamahanga, baba baje kwihera ijisho
Abo mu Murenge wa Mbazi, ntibumvaga ibiri kuba
Ikipe y’umupira w’amaguru y’Abagore ya Mahmbe
Kacyiru
Abayobozi batandukanye baba baje kwihera ijisho
Inzego zitandukanye, zari zaje kureba imikino ya nyuma
Abaje kureba iyi mikino, ntibishwe n’irungu
Imbyino gakondo
Ni imikino isifurwa n’abasifuzi bo mu Cyiciro cya mbere
Mbere yo gutangira umukino wa nyuma, abayobozi babanje gusuhuza abakinnyi
Jabana ifite abahoze bakina muri shampiyona y’u Rwanda
Umutoza wa Mbazi ntiyemeraga ibyemezo by’abasifuzi
Ni umwanya mwiza w’abayobozi wo kuza kwirebera imikino
Amakipe atatu ahagarariye Akarere ka Kayonza, yegukanye umwanya wa Gatatu
Umujyi wa Kigali wahawe igihembo cy’uwahize abandi mu bihembo
Abagize uruhare mu migendere myiza y’imikino ya nyuma y’iri rushanwa
Jabana ubwo yashyikirizwaga igikombe yegukanye
Ubwo Umurenge wa Mahembe washyikizwaga igikombe
Kacyiru yabaye iya kabiri mu bagore bakina umupira w’amaguru
Akarere ka Musanze ntikatashye amaramasa
Ibyishimo kuri Gicumbi yegukanye igikombe cya Volleyball mu Bagore
Bambitswe imidari ya zahabu
N’abafite Ubumuga ntibahejwe muri iyi mikino
Kicukiro mu byishimo byo kwegukana igikombe muri Volleyball y’abagabo
Meya wa Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel n’umukinnyi we
Minisitiri, Dr. Patrice, yibukije impamvu y’aya marushanwa
N’abafite Ubumuga babonye ibihembo

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *