Umuramyi Jonathan Niyo yakumbuje abantu ijuru mu ndirimbo nshya – VIDEO

NDEKEZI Johnson
2 Min Read

Umuramyi Jonathan Niyo yashyize hanze indirimbo yise ‘Yerusalemu’, igamije gutanga ibyiringiro ku bahura n’ibigeragezo, abaremamo imbaraga abibutsa ko hari umurwa w’abera uzira imibabaro.

Jonathan Niyo ari mu bahanzi bahimbaza Imana bahagaze neza mu muziki wo muri iki gihe.

Mu ndirimbo ye nshya yise ‘Yerusalemu’, hari aho aririmba ati “Numva umunezero iyo nibutse Yerusalemu, umurwa w’abera wateguriwe abayikunda. Ni ho tuzishyurirwa ibikorwa byose twakoze. Ooh Yerusalemu, Yerusalemu, umurwa w’abera!”

Uyu muhanzi yabwiye UMUSEKE ko yanditse iyi ndirimbo ashaka gushimangira ko abakorera kandi bakumvira Uwiteka bazatura ahataba imihangayiko.

Uyu muhanzi yabwiye UMUSEKE ko yanditse iyi ndirimbo agamije kwibutsa ko abakorera kandi bakumvira Uwiteka bazatura ahataba imihangayiko.

Yagize ati: “Iyi ndirimbo nayanditse nshaka gutanga ibyiringiro ku bantu, mbibutsa ko hariho Yerusalemu nshya ari ho tugana. Nifuzaga kandi kubibutsa ko ibyo tunyuramo byose bifite iherezo, kuko hari ahantu heza twateguriwe — umurwa w’abera — aho nta kibazo na kimwe kizabaho.”

Akomeza avuga ko gukora icyaha ari ‘uguhemukira uwatubambiwe’, ariko ku bw’urukundo rwe, ntabwo we yaduhemukira, ko abizera bazataramira iburyo bwa Data.”

Uyu muramyi utuye mu gihugu cy’Ububiligi avuga ko inyikirizo y’iyi ndirimbo imukora ku mutima, kuko yabonekewe ibibera mu ijuru, aho abamalayika bamukomangaga ngo yigumanire na bo mu bwami bwera.

Jonathan Niyo ni umwe mu bahanzi bahagaze neza muri iki gihe mu muziki wo kuramya Imana. Yamamaye cyane mu ndirimbo zirimo ‘Nguhaye Umutima’, ‘Ewe Getsemani’ na ‘Azonzigama’.

Ati: “Ubutumwa nagenera abakunzi banjye ni uko twazahurira i Yerusalemu, mu murwa w’Abera. Abatarakira Yesu bamwakire, kuko ari yo nzira yo kuzatura i Yerusalemu nshya.”

Reba hano Yerusalemu by Jonathan Niyo

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *