Intego ye ni ukuzabona Abanyarwanda bageze ku bukire, u Rwanda rukava mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere rukagera ku bukungu bw’ibihugu bikize. Icyo cyifuzo cya Twagiramungu Venuste abona gishoboka igihe Abanyarwanda bazamenya ibanga ryo gukora bagatera imbere.
Twagiramungu Venuste yize ibijyanye n’itumanaho mu gihugu cya Algeria, kuva mu 1991-1994 niho yavuye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi agaruka gufatanya n’abandi kuzamura igihugu cyari cyashyizwe hasi na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yariyambajwe nk’impuguke atangira gusubizaho imiyoboro y’itumanaho, yanakoze mu bigo bitandukanye birimo MTN, no muri Rwandacell, ubu yashinze ikigo cy’itumanaho Tres Infrastructure Ltd kimaze kubaka iminara y’itumanaho igera kuri 203 mu gihugu hose.
Iki kigo Tres Infrastructure Ltd kigeze ku rwego rushimishije nk’uko Umuyobozi wacyo abivuga. Ku cyumweru tariki 31 Kanama, 2025, Twagiramungu Venuste yateguye igikorwa cyahuje abantu banyuranye kugira ngo abasangize ubuzima bwe, no kuganira mu buryo bwo kungurana ibitekerezo ku bisubizo bihari kugira ngo abakora ubushabitsi barenge inzitizi bahura na zo.
Kimwe mu bisubizo ni ubumenyi yabonye mu kigo Hubbard College cy’i Los Angels muri Leta zunze Ubumwe za America. Iki kigo cyafashije Twagiramungu Venuste kubona ibisubizo, ngo arashaka kukizana mu Rwanda kugira ngo gifashe abikorera n’abandi bose bakeneye ubumenyi bw’ingenzi ngo batere imbere.
Yagize ati “Icyo nifuje kugeza ku nshuti n’abavandimwe cyangwa abakora business nk’iyo na njye nkora, ni ukubereka ko hari ibintu bishoboka. Ni ukubereka ko ibibazo umuntu anyuramo bitandukanye, hari icyo nise “tools” (imiyoboro) zishobora gutuma umuntu ashobora kubona ibisubizo by’ibyo bibazo.
Kimwe mu bisubizo nabonye, nakibonye ngiye kwiga mu kigo kitwa Hubbard Collage of Administration kiba i Los Angels, maze kwigayo nkabona uburyo bigisha butandukanye n’ubwo nari narizemo mbere, natangiye gutekereza uko icyo kigo nakizana mu Rwanda, kugira ngo Abanyarwanda benshi babe bagera kuri izo “tools” zamfashije, ari Abanyarwanda bashaka gukora business, ari Abanyarwanda bashaka gukora akazi kabo neza, ari undi wese ushaka kugera ku ntego ze mu buzima.
Niyo mpamvu uyu munsi nagira ngo mbereke iyi filimi twakoze ivuga aho twavuye naho tugeze tukaba tubikesha “tools” zikora, tukaba twifuza ko umuntu wese uzikeneye twazimugezaho.”
Twagiramungu avuga ko uburyo Ikigo Hubbard College kigishamo ngo nta muntu ashobora gutsindwa muri business kuko bigisha mu buryo bworoshye, bikaba byafasha uwizemo gukora business neza akagera ku ntego ze.
Bamwe mu bantu bazi Twagiramungu Venuste bavuga ko afite impano yo kuganiriza urubyiruko, guca bugufi, gufasha no kumva buri wese akamugira inama, ndetse bamuhibye akazina ka “COACH”.
Yashinze ikigo gifasha urubyiruko kwiga kumenya kuvugira mu ruhame binyuze muri Clubs, icyo kigo gikorera i Kimironko mu karere ka Gasabo, kandi urubyiruko ntacyo rwishyuzwa uretse gutanga umwanya warwo.
Muri biriya biganiro byo gusangiza abandi ibyo amaze kugeraho, Twagiramungu yasabye abakuru kujya bigomwa umwanya bakaganiriza abato mu gihe bakikutse imirimo, bafashe n’abandi kwiyungura ubumenyi.
Igishoro ni ukuba ufite umutwe muzima utekereza
Twagiramungu Venuste ubu ageze ku ishoramari rya miliyari 20Frw ubaze agaciro k’iminara 203 mu gihe umwe ubarirwa nibura $70,000.
Uru rwego avuga ko yarugezeho ahereye ku mafaranga makeya kuko ngo yakoze umushinga uwuha Bank irawushyigikira, nyuma abona umufatanyabikorwa washoye miliyoni 7.4$.
Twagiramungu Venuste akirangiza amasomo muri Hubbard College of Administration (HCA) muri Amerika, mu bijyanye n’Ikoranabuhanga, ntiyari afite igishoro cyo kuba yashinga ikigo nka Tres Infrastructure Ltd.
Ati ‘‘Icya mbere ni ukuvuga ngo ibibazo biri hano hanze nshobora kubonera umuti ni ibihe?’ Akenshi rero ibyo bibazo uzasanga kugira ngo ubibonere umuti udakeneye gutangiza amafaranga. Ahubwo uzasanga ukeneye gutangiza umutwe wawe. […] Iyo umutwe wawe wanawukoresheje neza ubona abaza kugufasha.’’
Twagiramungu Venuste avuga ko tariki 11 Ukwakira uyu mwaka azamurika ku mugaragaro ishami ry’Ikigo Hubbard College of Administration i Kigali dore ko ubusanzwe muri Africa ahandi kiri ari muri Africa y’Epfo.
Iki kigo kigo kizafasha igihugu gutegura abakozi bashobora guhangana ku isoko ry’umurimo.


UMUSEKE.RW


