Umunyamakuru Nkindi Patrick, umwe mu bafite izina rizwi cyane cyane mu Ntara y’Amajyaruguru, ageze kure imyiteguro yo gutangiza radiyo ye bwite, ateganya gufungura mu minsi iri imbere.
UMUSEKE wamenye ko Nkindi Patrick amaze iminsi ategura gutangiza radiyo ye, izaba ifite icyicaro mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.
Ni nyuma y’iminsi uyu munyamakuru atumvikana kuri Energy Radio y’i Musanze, aho yahagaritse gukora kugira ngo ashyire mu bikorwa uyu mushinga yari amaze igihe ategura.
Nkindi yabwiye UMUSEKE ko iyo radiyo izaba yitwa VOICE FM izumvikana ku murongo wa 94.5 FM mu turere twose tw’Intara y’Iburasirazuba no mu bindi bice.
Yagize ati: “Rero, nibyo, ngiye kongera kumvikana kuri 94.5 FM, ni radiyo nshya. Ubwo rero urumva ko kuba ari nshya nari mpugiye mu bikorwa byo gutegura uko izakora, aho izakorera n’abazayikoraho.”
Yavuze ko gushinga iyi radiyo mu Mujyi wa Rwamagana yashakaga gushyira itafari ku iterambere ry’Intara akomokamo.
Ati: “Nasanze abaturage bo mu turere twa Rwamagana, Kayonza, Ngoma, Kirehe, Gatsibo, Bugesera n’ahandi nabo bakeneye radiyo izabafasha kuva mu bwigunge no guteza imbere ibikorwa byabo.”
Yatangaje ko imirimo yo gutunganya no gushyira ku murongo ibisabwa byose igeze ku kigero cya 85%, bityo ko mu minsi mike cyane hazatangazwa itariki yo gufungura ku mugaragaro.
Byitezwe ko VOICE FM izatangirana n’abanyamakuru bafite amazina azwi, barimo umwe ukora ku Isango Star mu gisata cy’imyidagaduro, umwe mu banyamakurukazi ukunzwe kuri Radio Salus, n’abandi bari kurambagizwa.

NDEKEZI JOHSNON / UMUSEKE.RW


