Umunya-Gabon wahoze muri Kiyovu Sports agiye kuyigarukamo

HABIMANA Sadi
2 Min Read

Gabriel Meye wasinyiye Kiyovu Sports umwaka ushize ariko ntayikinire kubera ibihano bya FIFA iyi kipe yari yarafatiwe, yongeye kwandikwa mu bitabo bya yo by’abo izifashisha mu mwaka w’imikino 2025/2026.

Muri Kanama 2024, ni bwo Kiyovu Sports yari yeretse abafana abakinnyi yagombaga kwifashisha mu mwaka w’imikino 2024/2025. Aberekanywe barimo Umunya-Gabon, Gabriel Meye ukina mu gice cy’ubusatirizi.

Uyu musore uvukana na Shavy Babicka nawe wigeze gukinira iyi kipe yo ku Mumena, nta bwo yigeze ayikinira bitewe n’ibihano yari yafatiwe na FIFA byo kutandikisha abakinnyi bashya kubera kutubahiriza ibikubiye mu masezerano y’abari bayireze.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko uyu musore uri iwabo, yamaze kohererezwa itike y’indege imugarura i Kigali kuigira ngo azahite akomezanya akazi n’Urucaca nyuma y’uko yanditswe mu bitabo by’abo izifashisha mu mwaka w’imikino 2025/2026.

Bivugwa ko hari ibyangombwa akiri gushakirwa kugira ngo azabashe kwemererwa gukinira iyi kipe mu marushanwa izitabira muri muri uyu mwaka w’imikino. Urucaca rwaguze abarimo Rwabuhihi Placide, Bukuru Christophe, Rukundo Abdul-Rahman, Uwimana Yakubu, Amiss Cdric na Nsanzimfura Keddy nyuma yo gutizwa Gorilla FC.

Gabriel Meye yongeye kwandikwa mu bitabo by’abo izifashisha mu 2025/2026
Bukuru Christophe nawe ari mu bo Urucaca ruzifashisha
Rukundo nawe ari mu bashya b’Urucaca
Placide yagarutse muri Kiyovu Sports

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *