Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwohereje mu Bushinjacyaha dosiye y’umukozi ushinzwe kugenzura ibikorwa by’ubwubatsi (Senior Civil Engineer) mu Mujyi wa Kigali, ukurikiranweho ibyaha bifitanye isano na ruswa.
RIB ivuga ko Ingabire Clement yafunzwe, azira ibyaha bifitanye isano na ruswa birimo kudasobanura inkomoko y’umutungo we, ndetse n’iyezandonke hashingiwe ku iperereza yakozweho.
Ingabire afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge, dosiye ye yoherejwe mu Bushinjacyaha.
RIB ivuga ko yibutsa abakoresha ububasha bafite mu nyungu zabo bwite kubihagarika, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Kuri X yahoze ari Twitter, RIB ivuga ko iburira “abantu kutemera kwandikwaho imitungo itari iyabo mu buryo bwo gufasha abanyabyaha, guhisha imitungo babonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko” kuko na bo itegeko ribafata nk’abafatanyacyaha.
Andi makuru
Ingabire Clement w’imyaka 36 ushinzwe ubugenzuzi bw’imyubakire ku rwego rw’Umujyi wa Kigali yatawe muri yombi tariki ya 07 Nyakanga 2025.
Ibyaha akekwaho bicyekwa ko yabikoze mu bihe bitandukanye, guhera mu mwaka wa 2021 na 2023.
Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko imwe mu mitungo atabashije gusobanura inkomoko yayo yagiye ayandika ku bantu batandakanye barimo abavandimwe be, n’abandi bantu bo muryango we mu rwego rwo kuyihisha.
Icyo amategeko avuga
Ibyaha akurikiranyweho, IYEZANDONKE, uwo gihamye ashobora guhanishwa igifungo kuva ku myaka 10, ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yejejwe.
KUDASOBANURARA INKOMOKO Y’UMUTUNGO, ugihamijwe ashobora guhabwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza aho yawubonye mu buryo bwemewe n’amategeko.
RIB ivuga ko icyaha cya ruswa kidasaza, ikubutsa abaturarwanda kubizirikana no kucyirinda.
UMUSEKE.RW


