Kimwe mu byatumye Umufaransa, Ousmane Dembélé ku guhabwa igihembo cy’umupira wa zahabu [Ballon d’Or], harimo umugore we ukomoka muri Maroc, Rima.
Ku wa Mbere, tariki ya 22 Nzeri 2025, ni bwo muri Théâtre du Châtelet i Paris mu Bufaransa hari hateraniye ibyamamare muri ruhago y’Isi byitabiriye itangwa ry’igihembo cya Ballon d’Or gihabwa umukinnyi wahize abandi muri ruhago.
Iki gihembo cyatanzwe ku nshuro ya 69, cyegukanywe n’Umufaransa w’imyaka 28, Ousmane Dembélé ukinira ikipe ya Paris Saint-Germain y’iwabo nyuma yo kuyizamo avuye muri FC Barcelona.
Uyu musore wavukiye mu gace ka Vernon mu Bufaransa, yatangiriye ruhago ye mu kipe y’abato ya Rennes ubwo yari afite imyaka 10 gusa. Yazamukiye muri iyo kipe kugeza yujuje imyaka 19 ahita yerekeza mu Budage.
Mu Budage yahagiriye umugisha!
Nyuma yo kuva muri Rennes y’iwabo mu Bufaransa, yahise yerekeza muri Borussia Dortmund yamazemo umwaka umwe maze mu 2017 ahava yerekeza muri FC Barcelona yo muri Espagne nyuma yo gutangwaho miliyoni 135.5 z’amayelo.
FC Barcelona yerekanye impano ya Ousmane Dembélé!
N’ubwo yakunze kugorwa n’ibibazo by’imvune bya hato na hato bitewe n’imikinire ye yo gutindana umupira ku kirenge ndetse akaba anazwiho kwihuta, ariko mu gihe kingana n’imyaka irindwi yayimazemo, yatwaranye na yo ibikombe bitandukanye ndetse izina rye ryongera gutumbagira.
Gushakana n’umunyama-Maroc byamubereye umugisha!
Mu 2021, Dembélé yafashe icyemezo cyo guhindura ubuzima ava mu busore yiyemeza kuba umugabo, ashakana na Rima ukomoka muri Maroc ndetse bamaze kubyarana umwana umwe w’umuhungu.
Nyuma yo gushinga urugo, uyu Mufaransa watunguye benshi muri bagenzi be bitewe n’uko benshi bamubonaga, yahise aba undi muntu ndetse n’imikinire n’imyitwarire ye irahinduka.
Uyu musore yahise ahinduka ndetse ajya ku murongo ava mu byo gutinda kuza gutangira imyitozo ahubwo akajya ahagera mbere y’abandi bakinnyi bose.
Kujya muri PSG byabaye amata yabyaye amavuta!
Nyuma yo kubura umwanya uhagije muri FC Barcelona kubera utuvune twa hato na hato, mu 2023/2024 Ousmane Dembélé yafashe icyemezo cyo gusubira iwabo maze yerekeza muri Paris Saint-Germain yari mu nzira zo gutandukana na Kylian Mbappée wari ugiye muri Real Madrid.
Dembouzi yahise ahagarira ibihe byiza, yegukana ibikombe birimo cya shampiyona [ligue 1], icy’Igihugu n’icya Souper Coupe y’imbere mu gihugu.
2024/2025 wamubereye umwaka w’ubuki!
Mu mwaka ushize w’imikino, ni bwo Dembouzi yegukanye ibikombe birimo icya UEFA Champions League yegukakanye uyu mwaka ushize 2024/2025, icy’Igihugu ndetse anagera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cy’amakipe [Club World Cup] ikahatsindirwa na Chelsea.
Ousmane yatsindiye PSG ibitego 35 anatanga imipira 14 yavuyemo ibindi bitego. Akigera i Paris, umutoza we, Luis Enrique yamubwiye ko amukeneyeho byinshi.
Yagize ati “Ubu tugukeneyeho ibitego kandi tugukeyeho ko wikunda.”
Akigera muri PSG kandi, abatoza bose yahasanze, nta rindi jambo bamubwiraga uretse “Ballon d’Or…”
Urugendo rwiza yagize mu mwaka ushize w’imikino 2024/2025, ni rwo rwamuhesheje kwegukana Ballon d’Or yari ahanganiye n’abarimo Lamine Yamal, Vitinha bakinana na Mohamed Salah wa Liverpool.









UMUSEKE.RW


