Umugore w’i Kigali yahaye umukobwa umwana ngo amumurerere

TUYISHIMIRE RAYMOND
2 Min Read

Umugore wo mu Mujyi wa Kigali aravugwaho gutanga umwana w’amezi umunani yibyariye ku mwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 34  ngo amurere. 

Uyu mukobwa wahawe umwana kuva afite amezi atatu, avuka mu karere ka Karongi mu Murenge wa Murundi ari naho akomoka.

Bwa mbere, uyu mukobwa yari yabanje gukekwaho kwiba uyu mwana kuko atari yabyara, ariko biza kumenyekana ko yamuhawe n’uyu mugore wo mu Mujyi wa Kigali.

Icyakora ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi  bwaje gushyikiriza Malayika Murinzi uyu mwana  ndetse arimo kubitaho bombi kuko bigaragara ko uwo wamureraga na we atishoboye.

Ubuyobozi buracyakurikirana impamvu nyina w’uyu mwana atamureze agahitamo kumuha undi ngo amumurerere.

Gusa hari amakuru avuga ko yaba yarabitewe n’ubushobozi budahagije, bikavugwa kandi ko yaba akora akazi ko kwicuruza.

Abantu babyakiriye  mu buryo butandukanye

Abatanze ibitekerezo ku rubuga rwa Kigali Today dukesha iyi nkuru, bamwe bahuriza ko uyu mwana w’umukobwa wari wemeye kurera uyu mwana kandi abizi ko nta bushozi nawe yagakwiye kuba ari Malayika Murinzi.

Umwe yagize ati “Malayika Murinzi ni uwamufashe mbere akajya kumurera kandi nawe atishoboye,bikarangira afashwe nk’umujura, mumusubize umwana we bamwihereye,ubundi mumuhe ubufasha.”

Undi nawe yagize ati “Icyaba cyiza ni uko ubufasha buzahabwa Malayikamurinzi bwahabwa uyu wari usanzwe amurera bkubakirwa ubushobozi.”

Uwitwa Gandhi Mellon yagize ati “Uwamuhawe mbere niwe ukwiye kumugumana kuko yamureze kuva afite amezi atatu. Umwana ameze neza kurusha benshi.”

Uwiyita Kayondo ka Mbanzabigwi ati “Kuba Malayika murinzi ariko birishyurwa?umuntu wareze umwana kuva ku mezi atatu niwe malayika, akwiye gushimirwa.”

Uyu mukobwa bivugwa ko yatangiye kurera uyu mwana afite amezi atatu

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment
  • Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi nibureke gutandukira barekere umwana uwagize impuhwe n’umutima wo kumurera mbere. Ubwo buyobozi niba na bwo bufite uwo mutima wo gufasha, nibuhe uwamufashe mbere ubushobozi burenze ubwo afite aho kumutsindira ku wo biboneye.
    Umuntu ntakazire ineza yakoze ngo ni uko adatunze. Umutima we uruta ibyo byose. Nibamushyigikire ahubwo.

  • Jye ndabona uyu mwana ari uw’uyu mukobwa aramwitirira abandi kubera impamvu ze bwite, ariko niwe wamubyaye. Wasanga adashaka ko bimenyekana ko yabyaye kuko atinya uko famille ye yabyakira,cga kuziburira umugabo……. Babikurikirane neza kandi bamuureke amurere amufitiye urukundo niyo yaba umukene. N’ubundi na ba malayika murinzi abenshi baba ari abakene.

  • Imana ihe umugisha uyu mukobwa mwiza, naho uwo mubyeyi gito niba afite n’abandi bana babahe abandi babyeyi kuko yazanabagirira nabi kandi niba koko yigurisha ni ubuhe burere azabaha?Gusa nawe akurikiranwe aganirizwe, ashobora kuba afite uburwayi nta mubyeyi muzima wakwitangira umwana yibyariye niba koko ari we wamubyaye?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *