Annet Murava, umugore wa Bishop Gafaranga, yasutse amarira nyuma yo gusohorwa mu rubanza ruregwamo umugabo we, wari witabye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo aburana ku bujurire ku cyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata.
Bishop Gafaranga, wakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, yaburanye ubujurire bwe ku wa 7 Nyakanga 2025.
Gafaranga ashinjwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gukubita no gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe.
Uyu mugabo, waburaniye mu muhezo, yari yunganiwe na Me Bayisabe Irenee, umaze kumenyekana mu kuburanira ibyamamare.
Annette Murava, umugore wa Gafaranga, yari yaje gukurikirana urubanza rw’umugabo we, aho yari ahetse mu mugongo umwana wabo bombi babyaranye.
Murava yari yitwaye umuzingo w’impapuro zo kwa muganga, zerekana ko atagize agahinda gakabije katurutse ku wo bashakanye.
Ni inyandiko zagombaga guhinyuza ubushinjacyaha, bwerekanye ko ibyo yakorewe n’umugabo we byamuteye agahinda gakabije.
Icyakora, akigera mu rukiko, yamenyeshejwe ko adakenewe mu rubanza, ahita asohorwa. Ageze hanze, yicaye hasi, kwifata biranga, ararira arahogora.
Aho atoreye agatege, yahagurutse agenda yamanitse amaboko ku mutwe, ubona ko yashenguwe n’agahinda.
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwanzuye ko ruzasoma umwanzuro warwo ku wa 11 Nyakanga 2025.
Ubwo yasohokaga mu Rukiko, Gafaranga yari afite akanyamuneza; yaramukije abanyamakuru bari buzuye aho, abasaba gufata amafoto vuba mbere yo gusubira mu modoka yamuzanye kuburana.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW



Ntakundi, baca umugani ngo umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahaguruka,niyihangane amategeko akore ibyayo ntakundi ,gusa birababaje shenge