Umugabo arakekwaho kwica uwari uragiye inka ze

NSHIMIYIMANA THEOGENE
1 Min Read

Nyaruguru: Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umugabo w’imyaka 27 akekwaho kwica umusaza w’imyaka 67.

Amakuru UMUSEKE wamenye uyacyesha abatuye mu murenge wa Ngoma, mu kagari ka Kiyonza mu mudugudu wa Mwumba, mu karere ka Nyaruguru,biriya byabaye ku wa Kabiri taliki ya 26/08/2025.

Umugabo w’imyaka 27  ngo yasanze umusaza witwa Nduwamungu Alex w’imyaka 67 aragiye inka, atangira kumusagarira bararwana aza kumusunika agwa mu mugina aranegekara, abaturage bamujyana kwa muganga ku kigo nderabuzima, naho bamwohereza ku bitaro bya CHUB.

Uyu musaza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 27/08/2025 yahise apfa.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo CIP Kamanzi Hassan, yabwiye UMUSEKE ko bikekwa ko nyakwigendera ubwo yari aragiye inka hari zimwe mu nka ze zagiye mu isambu y’uriya ukekwaho kumwica.

Ukekwa yafashwe afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngera Ubugenzacyaha (RIB) bwatangiye iperereza.

Polisi isaba abaturage kwirinda urugomo kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko bityo, uzajya wese abifatirwamo amategeko azabimuhanira.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment
  • Igihano cyurupfu igihe cyose kitazasubiraho buli munsi niko inkuru zabicwa muzajya muzumva uwishe agomba kwicwa nawe ikigaragara nuko kugikuraho byatumye abicanyi bumvako alicyaha gisanzwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *