Umugabo  yasanzwe mu kiraro amanitse mu ikoti 

Elisée MUHIZI
1 Min Read
Mu karere ka Kamonyi Umugabo  yasanzwe mu kiraro cy’Inka amanitse mu ikoti 

Kamonyi: Urupfu rwa Nshimiyimana Martin w’imyaka 40,rwabereye mu Mudugudu wa Uwingandura, Akagari ka Murehe Umurenge wa Rukoma.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa  Rukoma mu Karere ka Kamonyi  buvuga ko Nshimiyimana Martin yasanzwe mu Kiraro cy’ingurube amanitse mu Ikoti rye yari yambaye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma ,Mandera Innocent ,yemeje iby’uru rupfu avuga ko bahawe raporo ko uyu mugabo witwaga Nshimiyimana Martin akomoka mu Murenge wa Ngamba, yapfuye bigakekwa ko yiyahuye.

Gitifu Mandera yabwiye UMUSEKE ko Nshimiyimana Martin yabaga  iwe mu rugo mu Murenge wa Ngamba akaza gusura inshoreke ye utuye mu Murenge wa Rukoma.

Ati”Buri gihe yazaga kureba iyo nshoreke ye, ubu nibwo twakiriye amakuru ko yaba yiyahuriye muri icyo kiraro cy’Ingurube.”

Mandera avuga ko babajije umugabo witwa Niyonteze Perine w’imyaka 47 y’amavuko uhafite ikiraro ababwira ko yari asanzwe ahaza bugacya asubira iwe mu rugo.

Gitifu avuga ko mu buhamya uwo mugabo yatanze yababwiye ko baherukana ejo ku Cyumweru Tariki ya 25 Gicurasi 2025 saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Gusa uyu muturage akaba adasobanura uko yageze muri icyo kiraro.

Avuga ko bategereje rya RIB iperereza ku cyaha cyateje urupfu rwa Nshimiyimana Martin.

Umurambo wa Nyakwigendera uracyamanitse muri iki kiraro mu gihe bategereje ko RIB na Polisi bahagera.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Kamonyi

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *