Umugabo wabwiye Urukiko ibibera mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yahawe gufungwa iminsi 30

Elisée MUHIZI
1 Min Read

Muhanga:Muhizi Alphonse ukekwaho icyaha cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, yahawe igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo.

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye  rwemeje ko Ikirego cyatanzwe n’Ubushinjacyaha gifite ishingiro.

Rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma Muhizi Alphonse akekwaho icyaha cyo kuba icyitso mu bwinjiracyaha ku cyaha cy’Ubwicanyi buturutse ku bushake n’icyaha cyo gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya.

Rwategetse ko Muhizi Alphonse akurikiranywa afunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.

Rwibukije ko ukeneye kujuririra iki Cyemezo abikora mu gihe cy’iminsi Itanu kuva Umunsi urubanza rusomeweho.

Mu iburanisha ry’ubushize Muhizi n’abamwunganira babwiye Urukiko ko nta ruhare Muhizi Alphonse afite mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Bakavuga ko ushinjwa iki cyaha ariwe wandikiye Ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’Ubw’Umurenge wa Nyarusange amanyanga akorerwa muri ubwo bucukuzi ndetse n’ababukora nta mpushya bafite bacukura kugeza ubu.

Umugabo yabwiye urukiko amanyanga ari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *