Umugabo n’umugore we bakatiwe gufungwa imyaka 4

Elisée MUHIZI
2 Min Read

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwahanishije Nyandwi Jean Damascène igifungo cy’imyaka ine, mu gihe umugore we, Mukanyemera Donathile, yakatiwe igifungo cy’imyaka ine gisubitse. Bombi baciwe kandi ihazabu ya miliyoni ebyiri Frw kuri buri umwe.

Ni mu isomwa ry’urubanza ryabereye mu ruhame mu Kagari ka Rwinyana, Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango ahakorewe icyaha.

Urukiko rwemeje ko Nyandwi Jean Damascène afungwa Imyaka 4 agatanga n’ihazabu ya Miliyoni 2 y’amafaranga y’uRwanda.

Urukiko rwemeje ko Mukanyemera Donathile we afungwa imyaka 4 isubitse Imyaka 2 mu gihe cy’umwaka umwe agatanga n’ihazabu ya Miliyoni 2.

Mu iburanisha ry’ubushize Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko Nyandwi Jean Damascène na Mukanyemera Donathile umugore we bahabwa igifungo cy’imyaka 10 kubera ko icyaha aba bombi bashinjwa kijyanye no guteka ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa Kanyanga, kandi ko bamaze igihe bakora bakanacuruza Kanyanga.

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko ubwo Mukanyemera yabazwaga mu Bugenzacyaha yemeye ko ariwe ucanira Kanyanga akanayenyegeza kugeza ihiye.

Ndetse ko hari n’abatangabumya bahuriza ku mvugo imwe yemeza ko basanze uyu mugore ariwe uteka Kanyanga.

Bugashinja Nyandwi Jean Damascène umugabo we, basanze adahari kuko yari yagiye gushaka ibikoresho batekesha Kanyanga, ndetse ko mu mu byumba bitatu by’inzu yabo, icyumba kimwe bakigeneye gutekeramo Kanyanga.

Hagaragajwe ko ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze bwamenye amakuru ko uyu muryango ukora Kanyanga, bubaganiriza inshuro nyinshi ariko bakaba bataracitse kuri iyo ngeso.

Nyandwi na Mukanyemera batakambiye Urukiko basaba kugabanyirizwa ibihano, ndetse Nyandwi avuga ko barekura umugore akajya kwita ku bana basigaye mu nzu bonyine kuko yaguye muri iki cyaha atabizi.

Mu iburanisha ry’ubushize aba bombi basabaga ko bahabwa igihano gisubitse.

Gusa Nyandwi Jean Damascène na Mukanyemera Donathile baburanye bemera icyaha.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *