Umufaransakazi Gery Célia yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu gusiganwa mu muhanda mu cyiciro cy’abagore batarengeje imyaka 23 ‘Women Under 23 Road Race’. Yakoresheje amasaha atatu n’iminota 24 n’amasegonda 26 mu ntera y’ibilometero 119.3.
Yakurikiwe n’Umunya-Slovakiakazi, Chladoñova Viktoria waje ku mwanya wa kabiri arushwa amasegonda abiri, umunya-Espganekazi, Paula Blasi aba uwa gatatu arushwa amasegonda 12 n’uwa mbere.
Nta munyarwanda wabashije gusoza isiganwa rya none
Ni isiganwa ryakinwe kuri uyu wa Kane tariki 25 Nzeri 2025, muri Shampiyona y’Amagare y’Isi ikomeje kubera i Kigali.
Iminsi ine ya mbere y’isiganwa hari hakinwe amasiganwa mu byo bita ‘time trial’, aho abasiganwa baba basiganwa n’ibihe umuntu ku giti cye. Kuva kuri uyu wa Kane tariki 25 Nzeri, 2025 hari hatangiye igice cya ‘road race’, aho abakinnyi bahagurukira rimwe ariko bakina nk’ikipe, ugeze ku murongo bwa mbere akaba ari we utsinda isiganwa.
Nibwo bwa mbere abagore bari munsi y’imyaka 23 bari bagiye gukina iri siganwa ry’abahariwe.
Saa saba n’iminota itanu nibwo abakinnyi 86 bakomoka mu bihugu 40 birimo: Bwongereza, u Budage, u Butaliyani, Espagne, u Bufaransa, Canada, Colombia, u Bubiligi, Slovakia, Eritrea, Estonia, Luxembourg, Repubulika ya Tcheque, Australia, Pologne, u Rwanda, Autriche, u Bushinwa, Roumania, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Busuwisi, Afghanistan, Suede, Uganda, Kazhakistan, Argentine, Benin, Tunisia, Namibia, Misiri, Ukraine, Afurika y’Epfo, Cameroun, Eswatini, Angola, Kenya, Bolivia, U Burusiya, Cote d’Ivoire na Tanzania batangiye isiganwa.
U Rwanda rwari ruhagarariwe n’abakinnyi bane barimo: Iragena Charlotte, Mwamikazi Jazilla, Ntakirutimana Martha na Nyirarukundo Claudette.
Abasiganwa bafashe umuhanda wa KCC- RDB ku Gishushu-MTN Nyarutarama-Mu kabuga ka Nyarutarama-Kuzenguruka kuri Golf-kuri SOS-MINAGRI-KABC-RIB Kimihurura-Mediheal-ku Kabindi-KCC. Bawunyuzemo inshuro umunani kugira ngo bakore intera y’ibilometero 119,3.
Bazamuka bwa mbere mu muhanda w’amabuye uri ahazwi nko kwa ‘Mignonne’, igikundi cyacitsemo ibice, bamwe mu bakinnyi barimo Ntakirutimana Martha wo mu Rwanda barasigara.
Ubwo agace ka mbere mu nshuro umunani bagombaga kuzenguruka, karangiraga, Umunya_Luxembourg, Marie Schreiber, ni we wageze ku murongo bwa mbere akoresheje iminota 23 n’amasegonda 10.
Mu gace ka kabiri ibintu byahinduye isura, Umufaransakazi, Bego Julie, niwe wahageze mbere amaze gukoresha iminota 48 n’amasegonda 41. Abasiganwa bari bamaze kwicamo ibikundi ‘Peleton’. Umunyarwanda Mwamikazi Jazilla ari uwa 40 arushwa amasegonda 36 n’abasiganwa ba mbere.
Uko isiganwa ryagenda ni nako hari abakinnyi bagendaga barivamo ku mpamvu zo kugwa, gusingwa cyangwa gutegurwa n’igare.
Ku kilometero cya 45, abasiganwa 13 barimo umunyarwanda Iragena Charlotte bari bamaze kuva mu isiganwa.
Ubwo abasiganwa bageraga kuri Kigali Convention Center ku nshuro ya gatanu, Umutaliyani Eleonora Ciabocco yahagurukiye igare ahatanga abandi bose bari kumwe mu gikundi, aho yahageze ari ku muvuduko wa kilometero 35 ku isaha. Izo nshuro zose yazikoze akoreseheje amasaha abiri n’iminota irindwi.
Mu kuzenguruka ku nshuro ya gatandatu, abasiganwa 24 bahageze bari mu gikundi nyuma yo gukoresha amasaha abiri n’iminota 34 n’amasegonda 38. Abanyarwanda babiri barimo Martha Ntakirutimana na IRAGENA Charlotte abamaze kuva mu isiganwa.
Isiganwa ryakomeje kugenda ryicamo ibice, kugeza ubwo igikundi kirimo abakinnyi 14 cyageze kuri Kigali Convention Center, ubwo bari bagiye kuzenguruka inshuro ya nyuma ngo hamenyekane utwaye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu gusiganwa mu muhanda mu cyiciro cy’abagore batarengeje imyaka 23. Icyo gihe umunyarwanda umwe Mwamikazi Jazilla niwe wenyine wari ukiri mu isiganwa nabwo kandi we ataragera ku murongo ngo asoze inshuro ya karindwi.
Basoza agace ka munani, ubwo bazamukaga amapave azwi nko kwa ‘Mignonne’, hatangiye ibitero bikomeye by’abashakaga kuza kwinjita mu muhanda wo ku kabindi bememye.
Umufaransa Gery Celia, yazamukanye n’Umunya-Slovakia Chladoñova Viktoria ndetse n’Umunya-Espgane Paula Blasi.
Gery yaje kwegukana Shampiyona y’Isi y’Amagare mu gusiganwa mu muhanda mu cyiciro cy’abagore batarengeje imyaka 23 ‘Women Under 23 Road Race’, nyuma y’uko akoresheje amasaha atatu n’iminota 24 n’amasegonda 26 mu ntera y’ibilometero 119.3.
Yakurikiwe n’Umunya-Slovakia m, Chladoñova Viktoria waje ku mwanya wa kabiri arushwa amasegonda abiri, umunya -Espgane Paula Blasi, aba uwa gatatu arushwa amasegonda 12 n’uwa mbere.
Nta munyarwanda wabashije gusoza isiganwa rya none.
Mu bakinnyi 86 bari batangiye isiganwa, 35 nibo bonyine babashize gusoza isiganwa rya none.
Abenshi bavuyemo kuko abakinnyi bari imbere babasangaga bakiri mu nzira bo batarasoza iyo nshuro.
Shampiyona y’Isi y’Amagare izakomeza ku wa Gatanu tariki 26 Nzeri 2025, ubwo hazaba guhera saa Mbiri zuzuye kugeza saa Tanu n’Igice, hazaba hakina abahungu bari munsi y’imyaka 19 (Men Junior) bazarushanwa ku ntera y’ibilometero 119,3.
U Rwanda ruzaba ruhagarariwe na Ntirenganya Moise na Nkurikiyinka Jackson.
Guhera saa Sita kugeza saa Kumi n’Igice hazaba hatahiwe abahungu batarengeje imyaka 23, bo bazakina intera y’ibilometero 164,6.
U Rwanda ruzaba ruhagarariwe na Niyonkuru Samuel, Ruhumuriza Aime, Tuyizere Etienne na Ufitimana Shadrack.






MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW


