Umubyeyi wa Alex Muyoboke yitabye Imana

NDEKEZI Johnson
2 Min Read

Umubyeyi wa Alex Muyoboke yitabye Imana mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, tariki 10 Kanama 2025, aguye mu bitaro bya CHUK, nk’uko byatangajwe na Muyoboke.

Nyina wa Muyoboke yabanje kwivuriza mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe, aza gusubira mu rugo nyuma yo koroherwa.

Nyuma y’igihe gito, yivurije mu bitaro bya CHUK, na bwo asubira mu rugo yorohewe, ariko nyuma yongeye kuremba asubizwa muri CHUK, ari na ho yaguye.

Mu butumwa Muyoboke yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yifurije umubyeyi we iruhuko ridashira, amushimira ko yamuhaye byose.

Yagize ati:” Mawe wanzanye ku isi umpa byose wari ufite. Igendere mama nasanze ukunda Imana, ugiye ukiyikunda. Igutuze aheza, ndabizi wisangiye Data mwabanye ubuzima bwose. Ndabizi neza ko umusanze umutashye uti ‘ndakomeye’ nubwo nshenguruka nshira. Mawe, igihe kimwe nanjye nzabasanga aho kwa Rugira. Ndagukunda mama.”

David Bayingana uri mu nshuti magara za Muyoboke yagize ati:” Sinshobora gutekereza uburemere bw’agahinda uri kumva muri ibi bihe, ariko menya ko ndi hafi yawe mu buryo ubwo ari bwo bwose ukeneye, niba ari uguhumurizwa, kuganira, cyangwa kwicara turi hamwe mu mutuzo.”

Yakomeje agira ati “Mama wawe yari umuntu w’inyangamugayo kandi wuje urukundo, kandi imbaraga n’urukundo rwe bizakomeza kubaho muri wowe …wibuke ko utari wenyine. Ndi ku ruhande rwawe muri byose.”

Ni mu gihe The Ben yanditse agira ati “Imana iguhumurize. Mama araruhutse.”

Abandi barimo Kevin Kade, Rumaga, Dj Flixx n’abandi bamwifurije gukomera muri ibi bihe.

 

NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *