Ubuyobozi bw’Ibitaro byita ku bafite indwara zo mu mutwe (CARAES Ndera) bwatangaje ko abarwayi babigana biyongereye, ndetse ngo n’ikiguzi cy’imiti ibagendaho cyariyongereye.
Mu gikorwa cyo gusobanura amakosa yo gucunga neza imari ya Leta yagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, CARAES Ndera yakiriwe mu Nteko Ishinga Amategeko muri Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya leta, PAC.
Imvaho Nshya ivuga ko ubushobozi bwa CARAES Ndera bwavuze ko hari ubwiyongere bukabije bw’abarwayi, aho ubu bageze kuri 116%.
Ikinyuranyo cy’amafaranga yari mu mbanzirizamushinga yo gutanga isoko kiri hejuru, aho hari hagenwe miliyoni 136Frw, ariko isoko ritangirwa kuri miliyoni 287Frw. Ibyo bigatuma Abadepite bibaza impamvu habaho ikinyuranyo kikubye inshuro ebyiri.
Umuyobozi CARAES Ndera, Frere Mukuru wa Nkubiri Charles yavuze ko iyo bategura imiti bazagura bagendera ku yo bakoresheje mu mwaka wabanje, ariko ngo muri uyu mwaka byaragoranye cyane gutegura amasoko y’imiti.
Yagize ati “Iyo dutegura ibijyanye n’amasoko y’imiti turebe iyo twakoresheje ubushize, ariko muri uyu mwaka ibyabaye imiti yarazamutse cyane, noneho tugira abo tuvura benshi iyo urebye raporo y’ibitaro abarwayi bariyongereye cyane.”
Umuyobozi CARAES Ndera, bwitabye Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gusuzuma imikorereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) mu rwego rwo gusobanura amakosa yagaragaye mu micungire mibi y’imari n’umutungo w’ibitaro muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2023/2024.
Ibitaro bya CARAES Ndera byemeye menshi mu makossa yagaragaye arimo kudakurikiza ibijyanye n’imitangire y’amasoko ya Leta, nko kuyashyira mu buryo bw’ikoranabuhanga ku rubuga UMUCYO, bukavuga ko bije vuba kuko byo byakoraga nk’ibyigenga ariko abayobozi bavuze ko bagiye kwikubita agashyi.
Mu bindi byagaragajwe ni ibikorwa byateguwe ariko ntibyakorwa muri uwo mwaka. Hanagaragajwe ko hari inyemazabwishyu (factures) zatinze gutangwa.
Frere Nkubiri yabwiye itangazamakuru ko mu mwaka ushize wa 2024 abarwayi bageze ku 101 000 bavuye kuri 96,000 mu mwaka wa 2023. Ibyo ngo bituma kugenera ingengo y’imari abo barwayi bigorana, cyane ko abenshi baba bihariye kandi bitabwaho no mu buryo bwo kubagaburira.
Yasabye ko ibitearo byagurwa bikongererwa inyubako kuko bimaze igihe kandi bitakiri ku rwego rw’Akarere ahubwo bwabaye ibitaro byigisha.
UMUSEKE.RW


