Nyuma y’iminsi mike atangajwe nk’umwe mu bakinnyi batatu batijwe AS Kigali bavuye muri APR FC kubera kubura umwanya uhagije wo gukina, Mugiraneza Frodouard yayiteye umugongo yerekeza muri Police FC.
Ku wa 26 Nyakanga uyu mwaka, ni bwo ikipe ya APR FC ibicishije ku rukuta rwa yo rwa X, yemeje ko yatije abakinnyi ba yo batatu muri AS Kigali. Abo ni Dushimimana Olivier ‘Muzungu’, Mugiraneza Frodouard na Elie Kategaya.
Nyuma y’iminsi 10 gusa, Mugiraneza we yahise atangazwa nk’umukinnyi mushya wa Police FC aho kuguma mu ikipe yatijwe. Uyu musore ukina hagati afasha ba myugariro, yari asigaranye umwaka umwe ku masezerano ye.
Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, avuga ko ubwo ikipe y’Ingabo yari igiye gutiza abakinnyi barimo Frodouard, uyu musore we nta bwo yishimiye gutizwa ndetse ahitamo kuyisaba gusesa amasezerano bari bagifitanye.
Uyu musore amakuru avuga ko ubuyobozi bwa APR FC, bwamereye ko bayasesa biciye mu bwumvikane ndetse ahita ahabwa ibaruwa igaragaza ko nta kipe yindi bafitanye amasezerano. Police FC ikibimenya, yahise imwegera baraganira birangira Mugiraneza ashyize umukono ku masezerano bivugwa ko ari ay’imyaka ibiri.
Ni umukinnyi wavuye muri Marines FC y’i Rubavu aza muri Kiyovu Sports yamazemo imyaka ibiri mbere yo kujya muri APR FC.


UMUSEKE.RW


