Ukekwaho gutema inka y’uwarokotse Jenoside yatawe muri yombi

TUYISHIMIRE RAYMOND
1 Min Read

Polisi y’Igihugu yatangaje ko yafashe ukekwaho gutema inka yari iherutse guhabwa umugore warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ayisanze mu kiraro.

Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 7 Kanama 2025 ikaba yatemewe mu Kagari ka Rugari mu Murenge wa Mimuli mu Karere ka Nyagatare.

Uyu mugore witwa Kandida Karigirwa watemewe inka avuga ko yabonye abantu bari mu kiraro kirimo inka, abona bari kuyikurura ni ko guhita atabaza abaturanyi bahageze basanga bamaze gutemagura inka ye yari aherutse guhabwa.

Yongeraho ko  inka ye bayitemye amaguru n’amaboko ku buryo itabasha guhagarara ndetse  kandi ko atari ubwa mbere inka ye itemwe kuko n’indi yari yarahawe mbere yishwe n’abantu batamenyekanye.

Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zirimo  yatangaje ko ukekwaho gutema iyi nka yamaze gutabwa muri yombi.

Ati “Ukekwako gutema iyi nka yafashwe afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mimuri mu gihe ubugenzacyaha burimo gukora iperereza.

Yakomeje iti “Tuributsa abantu ko ibikorwa nk’ibi bihanwa n’amategeko kandi ntabwo bizihanganirwa.’’

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *