Kubuzwa kwambuka umuhanda kwa Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa abwirwa ko Perezida Donald Trump agiye gutambuka, kuzima kw’indangururamajwi mu gihe Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa ari gutanga imbwirwaruhame ye, ni tumwe mu dushya turi kuvugwa mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iba ku nshuro ya 80.
I New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika hari kubera Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, (UNGA), ifatwa nk’inama ya mbere ihuza abategetsi mu mfuruka zose z’Isi.
Kuva mu bo mu Burasirazuba bw’Isi, Afurika, na Amerika n’Uburayi baba bahuye bakaganira ku ngingo zirebana n’ibihe Isi iri gucamo.
Iy’uyu mwaka iteranye ku nshuro ya 80, ingingo ziri kugarukwaho cyane ni intambara yo muri Gaza yatangiye mu 2023, ikaba imaze kugwamo abarenga ibihumbi 60.
Ibihugu byinshi bishinja Israel gukora Genocide mu Ntara ya Gaza muri Palestine, aho icyo gihugu cyatangije ibikorwa bya gisirikare byo guhiga no kurimbura abarwanyi b’umutwe wa Hamas, nyuma y’uko bagabye igitero muri Israel bakica abaturage 1200.
Mu nama ya Loni iri kuba, ibihugu byinshi byahurije ku gusaba Israel guhagarika ibikorwa byayo ndetse bihuriza ko Palestine ifatwa nk’Iguhugu cyigenga.
Ikindi kiri kuganirwaho ni intambara imaze imyaka itatu n’amezi 7 ihanganishije Ukraine n’u Busuriya.
Muri iyi nama hari ibyaye byakitwa nk’udushya.
Abapolisi babujije Perezida Emmanuel Macron guca mu muhanda
Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa ubwo yari mu mihanda ya Manhattan i New York yashatse kwambuka ngo ajye kuri Ambasade y’u Bufaransa muri Amerika.
Ageze aho yambukira n’imodoka ze basanga umuhanda wafunzwe kuko, Perezida Trump yari agiye guhita.
Abashinzwe umutekano wa Macron bavuganye n’abashinzwe umutekano mu muhanda kugira ngo bareke yambuke biba iby’ubusa.
Mu mashusho y’Ikinyamakuru Daily Mail, agaragaza Perezida Macron abwira umupolisi ko ashaka kujya kuri Ambasade y’u Bufaransa.
Umupolisi ati “Perezida agiye kuza, urihangana Perezida, aha hagiye guca imodoka za Perezida Trump.”
Perezida Macron yahise akuramo telefone ahamagara Donald Trump amubwira ko yaheze ku muhanda. Ati “Muraho neza! Uzi ibyambayeho se? Ubu ntegereje ku muhanda kubera ibintu byose byahagaritswe kubera wowe.”
Perezida Macron yakomeje avugana na Trump, birangira yigiriye gufata amafoto n’abaturage.
Perezida wa Afurika y’Epfo indangururamajwi zamuzimiyeho
Ubwo Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yarimo atanga imbwirwaruhame ye, indangururamajwi zarazimye ntiyakomeza kumvikana.
Ntiwahamya ko hari uwazifunze kuko yenda yarimo avuga ko Israel iri gukora Jenoside muri Gaza, gusa ni kimwe mu byaranze Inteko Rusange ya Loni irimo kuba muri 2025.
Perezida wa Senegal yabanje kubura imbwirwaruhame ye
Mu nama yari igamije kuganira ku kibazo cya Palestine, Perezida Bassirou Diomaye Diakhar Faye wa Senegal ubwo yajyaga kuvuga ijambo rye, yasanze imbwirwaruhame ye itari aho yagombaga kuvugira ijambo.
Mu masegonda 20 ahagaze imbere byasabye ko avuga ko idahari, barayizana.


MUGIRANEZA Thierry / UMUSEKE.RW


