Nyuma yo gutorerwa kuyobora Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi, UCI ku nshuro ya Gatatu, David Lappartient yagaragaje ko imitegurire myiza yabonye mu Rwanda ishobora kuba impamvu yo kuzagarura i Kigali amarushanwa akomeye ku Isi mu mukino wo Gusiganwa ku Magare mu misozi [Mountain Bike].
Ibi byagarutsweho n’uyu muyobozi nyuma mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 26 Nzeri 2025.
Ubwo yabazwaga uko yabonye imitegurire ya Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali ndetse ku nshuro ya mbere muri Afurika, David yasubije ko iteguye neza cyane ndetse n’abatarabyumvaga bahageze bakemera.
Ati “Bagenzi banjye bayobora amashyirahamwe atandukanye nta bwo babyumvaga ariko ubwo bageraga hano baremeye.”
Yakomeje agira ati “Ni heza, haratekanye kandi abantu ba hano batanga ikaze, barishimye. Ikindi nakunze, ni amashusho agaragaza abakinnyi bari gusabana n’abaturage na bo bari ku magare mu mirimo ya bo itandukanye.”
Lappartient abajijwe niba akurikije uko irushanwa ryagenze byaba impamvu yo kuzagarura i Kigali andi marushanwa manini ku Isi, uyu muyobozi yasubije ko ari ikintu gishoboka.
Ati “Yego birashoboka cyane. By’umwihariko Mountain Bike yazategurwa umunsi umwe. Mufite buri kimwe cyo kuyakira. Wenda umuhanda ni wo ushobora kuba ugoranyemo gake. Iyo wakiriye Shampiyona y’Isi yo mu muhanda uba wanashobora ibindi byose.”
Uyu Mufaransa w’imyaka 52 unaherutse gukomeza kuyobora UCI kugeza mu 2029, yagaragaje ko bifuza ko aya masiganwa azazengurutswa mu bice bitandukanye by’Isi.
Nyuma ya Kigali, Umujyi wa Montreal (Canada) uzakurikira uwa Kigali wakire Shampiyona y’Isi mu 2026, hakurikireho French Alps (u Bufaransa) mu 2027, Abu Dhabi (Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu) mu 2028, Roskilde (Danemark) mu 2029, Brussels (u Bubiligi) mu 2030 na Trentino (u Butaliyani) mu 2031.



UMUSEKE.RW


