UCI yahinyuje abibwira ko Africa itakwakira amarushanwa akomeye – Perezida Kagame

Ange Eric Hatangimana
3 Min Read

Ibihugu 108, abaturage barenga miliyoni 300 ku isi bahanze amaso u Rwanda kubera isiganwa ry’amagare ririmo kubera i Kigali, Perezida Paul Kagame yashimiye ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino w’amagare (UCI) kaba irushanwa ririmo gukinirwa muri Africa by’umwihariko u Rwanda. 

Mu ijambo Perezida Paul Kagame yavugiye muri Kigali Convention Center afungura Inteko rusange ya 194 ya UCI, yashimiye Perezida w’iri shyirahamwe ry’umukino w’amagare ku Isi, David Lappartient kuba yarahisemo ko iri siganwa rya 2025 ribera mu Rwanda.

Yagize ati “Twabona siporo nk’ikintu kiganisha ku iterambere, n’amahirwe kandi kwakira ibikorwa byo ku rwego mpuzamahanga byihutisha iterambere, bikanagira impinduka nini bizana. Ariko kenshi iyo Africa cyangwa abandi batabimenyereye bakiriye, batoranyijwe ngo bategure ibyo bikorwa ibitekerezo bivugwa biba byizuye impungenge akenshi bica intege, hari abumva ko kwakira ibikorwa nk’ibi biremereye byaba umwihariko w’abantu bake. Ibi bitekerezo birashaje kandi biribeshya, kuko itegeko rya mbere muri siporo ni ugushyira mu gaciro, turi aha kubera ko David Lappartient yakoresheje neza ihame ryo gushyira mu gaciro, atsindiye umudari wa zahabu muri uru rwego, ndamushimiye.”

Perezida Paul Kagame yashimiye abantu bose bateguye iri rushanwa kubera ko bashyize mu gaciro. Avuga ko amashyirahamwe y’imikino ku isi afite inshingano yo gufungura imiryango no gufasha abantu kugera kuri izo siporo, ngo ni byo UCI irimo gukora.

Yavuze ko gushora imari muri Africa ari ukuyishyira ahantu harimo hihuta mu iterambere, kandi hari urubyiruko rwinshi kurusha ahandi ku isi.

Ati “Ejo hazaza ha Africa n’ejo hazaza h’umukino w’amagare birasobetse, uhereye mu gukora abasiganwa beza, gukora inganda zikora ibintu bitandukanye, kwigisha, ubukerarugendo, no gutegura ibirori amahirwe arimo ni menshi.”

Perezida Paul Kagame yashimiye abasiganwa uburyo babasha kubikora neza kinyamwuga nubwo mu Rwanda by’umwihariko muri Kigali aho basiganwa imihanda iba imanuka cyane ahandi iterera, avuga ko uko kwihangana gusa n’uko Abanyarwanda bagize kugira ngo igihugu kibe kigeze aho kiri ubu.

Irushanwa mpuzamahanga ry’amagare riri kubera mu Rwanda ryatangiye ku Cyumweru tariki 21 Nzeri, 2025 amarushanwa yabaye yari ay’abasiganwa n’igihe ubwabo. Kuri iyi nshuro noneho abasiganwa barakina mu gikundi.

Perezida Paul Kagame yashimiye David Lappartient uyobora UCI kuba yarazanye irushanwa ry’amagare muri Africa

AMAFOTO @Village Urugwiro/Twitter

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *