Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, kuri uyu wa Gatanu saa tatu z’ijoro ku isaha y’i Kigali barahurira mu nama yitezwe cyane ibera muri Amerika ya Ruguru muri Leta ya Alaska, imwe muri Leta 50 zigize Leta zunze Ubumwe za Amerika ariko ni agace kahoze ari ak’Uburusiya.
Aba bategetsi baherukanaga imbonankubone mu myaka itandatu ishize, barahura ngo baganire ku ntambara imaze imyaka irenga itatu ihanganishije Uburusiya na Ukraine.
Byitezwe ko mu biganiro bibera mu muhezo bya Trump na Putin, Putin ari busabwe kurekeraho gukomeza kwigarurira ibice bya Ukraine cyangwa asabwe gusubiza 20% bya Ukraine ubu bigenzurwa n’Ubuurusiya.
Aho iyi nama iri bubere hafite amateka akomeye, aho aba bayobozi bombi bahurira ku butaka bwa Amerika bwigeze kuba ubw’Uburusiya.
Aga gace kanini cyane kari ak’Uburusiya kugeza mu 1867, ubwo hagurwaga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu 1959, iba leta yemewe ya Amerika ya 49, kandi hagati yayo n’izindi Leta zigize iki Gihugu bidahana imbibi z’ubutaka.
Umujyanama wa Perezida w’Uburusiya, Yuri Ushakov, yavuze ko Alaska ari ahantu hagaragara nk’aho hakwiye ho kwakira Perezida Trump na Putin, kubera ko Ikibaya cya Bering ari cyo cyonyine gitandukanya ibi bihugu byombi.
Ibyo kumenya kuri Alaska
Alaska ni Leta nini kurusha izindi mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ifite ubuso bwa kilometero kare 1,723,337, ikaba iruta ubuso bwa Leta za Texas, California na Montana zose zibumbiye hamwe.
Nubwo ari nini cyane, ni leta ya gatatu mu kugira abantu bake no kuba idatuwe cyane, kuko ibarura ryakozwe mu 2024 ryagaragaje ko ituwe n’abantu bagera ku 740,133, bivuze ko ubucucike bw’abaturage ari 0.42 kuri kilometero kare.
Umurwa mukuru ni Juneau, ahagerwa gusa n’ubwato cyangwa indege.
Mu buryo bw’ubutaka, Alaska iherereye mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Amerika y’Amajyaruguru, Igihugu cya Canada kikaba kiyitandukanya n’izindi Leta zigize Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Iyi Leta itandukanya Leta zunze Ubumwe za Amerika n’Uburusiya biciye mu Kibaya cya Bering.
Mu 1867, Leta zunze Ubumwe za Amerika yaguze Alaska n’Uburusiya ku gaciro k’amadolari miliyoni 7.2 angana n’amadolari miliyoni 162 mu gaciro k’iki gihe.
Icyo gihe, bamwe babyitaga ‘ubusazi bwa Seward, izina ryakomotse kuri William H. Seward, wari Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, wazanye icyo gitekerezo kugeza ‘deal’ iciyemo.
Nyuma, Abanyamerika batangiye kubona akamaro ka Alaska ubwo umutungo kamere uhaba watangiraga kugaragara.
Ku wa 3 Mutarama 1959, yabaye Leta ya 49 ya Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Kubera umutungo kamere mwinshi Alaska ifite urimo peteroli, gazi, zahabu n’amakara. Abarusiya bamwe bagiye bagaragaza icyifuzo cyo kwisubiza ako gace ariko babwirwa ko ari inkuru yarangiye mu kinyejana cya 19.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW


