Ubufaransa bugiye kwemera leta yigenga ya Palestine

Ange Eric Hatangimana
2 Min Read

Ubufaransa bushobora kuba igihugu cya mbere gifite ubudahangarwa mu Muryango w’Abibumbye, cyemeye kubaho kwa leta yigenga ya Palestine ibangikanye na Israel, Perezida Emmanuel Macron avuga ko umwanzuro uzatangazwa muri Nzeri, 2025.

Kubaho kwa Palestine nk’igihugu kigenga bishyigikiwe n’ibihugu bitandukanye ku isi bigera kuri 147 mu bihugu 193 biri mu Muryango w’Abibumbye. Ibihugu bimwe byanamaze kwemera leta ya Palestine nka Armenia, Slovenia, Ireland, Norway (Norvege), Spain (Espagne), Ibirwa bya Bahamas, Trinidad and Tobago, Jamaica na Barbados.

Ubufaransa buzaba igihugu cya mbere kiri mu bihugu 7 bikize ku isi (G7 nation) cyemeye leta ya Palestine nk’uko Perezida  Emmanuel Macron yabitangaje ko umwanzuro we uzatangazwa mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye muri Nzeri, 2025.

Perezida Macron avuga ko uyu mwanzuro ujyanye n’ubushake Ubufaransa bufite bwo kugira ngo Akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati kagire amahoro arambye.

BBC yasubiyemo amagambo ya Macron ubwo asaba ko habaho agahenge k’intambara no gufungura abantu bashimuswe (na Hamas). Ati “Tugomba kubaka leta ya Palestine, tukemera kubaho kwayo, kandi kwmera ko haba agace katarimo ingabo, ikanemera kubaho kwa leta ya Israel, bizatuma akarere kose kagira umutekano.”

Uruhande rwa Palestine rwakiriye neza amagambo ya Perezida Macron, ariko Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu asanga icyemezo cya Macron ari nko “guharurira ikibuga kizavamo ibisasu byo gusiba Israel”.

Leta zunze Ubumwe za America na zo zamaganye icyemezo cya Perezida Macron. Umunyamabanga wa Leta muri America,  Marco Rubio yavuze ko ari uguhubuka.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu avuga ko icyemezo cy’Ubufaransa ari uguhemba iterabwoba.

Amagambo ya Perezida Emmanuel Macron yakomeje guvugwaho mu itangazamakuru, no muri politiki, bamwe barasanga cyaba igisubizo ku bibazo biri mu gace Israel irimo abandi babona ari ugushyigikira umutwe wa Hamas.

Israel ikomeje gushinjwa gusenya Gaza no kwicisha inzira abaturage bahunze intambara.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *