U Rwanda rwemeye kwakira abimukira bagera kuri 250 baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’uko umuvugizi wa leta y’u Rwanda yabitangarije ibiro ntaramakuru Reuters.
Mu kwezi kwa Gicurasi u Rwanda rwemeje ko rurimo kuganira na Amerika ku kuba rwakwakira abimukira iki gihugu kizirukana ku butaka bwacyo.
Reuters ivuga ko hari uwayihaye amakuru ko amasezerano hagati ya Amerika n’u Rwanda yasinywe muri Kamena i Kigali, kandi ko Washington yamaze kohereza urutonde rw’abantu 10 b’ibanze bazoherezwa ngo bigweho.
Umuvigizi wa leta y’u Rwanda, Yolande Makolo yabwiye Reuters ko “U Rwanda rwumvikanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwemera abimukira bagera kuri 250, mu buryo bumwe kuko hafi buri muryango mu Rwanda waciye mu buhunzi, kandi indangagaciro zacu zubakiye ku gufasha gusubira mu buzima busanzwe”.
Makolo avuga ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwita no gutuza buri wese muri abo rwakwakira, yongeraho ko bazafashwa mu guhugurwa, kuvuzwa, kubona aho kuba, no gutangira ubuzima mu Rwanda.
Uruhande rwa Amerika ntacyo ruratangaza kuri aya makuru.
Amasezerano ya Amerika n’u Rwanda avugwa ubu ajya gusa n’ayo rwari rwagiranye n’Ubwongereza ariko yaje guhagarikwa n’ubutegetsi bushya bwatowe muri icyo gihugu mu 2024.
Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko Amerika izishyura u Rwanda mu buryo bw’inkunga (grant) yumvikanyweho mu kwezi gushize kwa Nyakanga uyu mwaka, gusa ko abategetsi batemeye kuvuga ingano y’iyo nkunga.
Impande zombi ngo zishobora kumvikana ku kurenza abimukira 250 bazoherezwa, kandi ko abazoherezwa bafite amahitamo yo kuguma cyangwa kutaguma mu Rwanda.
Reuters ivuga mu bo u Rwanda ruzohererezwa ruzakira gusa abarangije ibihano byabo by’igifungo, cyangwa abimukira badafite ibyo baregwa kuko nta masezerano u Rwanda rufitanye na Amerika yo kwakira imfungwa ngo ziharangirize ibihano.
Ibihugu nka Liberia, Senegal, Mauritania, Gabon na Guinea-Bissau na byo bivugwa ko byaganirijwe na Amerika ngo byakire abimukira iki gihugu kidashaka.
Ntabwo bizwi neza niba ibyo bihugu bitanu byaremeye ubusabe bwa Amerika.
Ibindi bihugu nibura bitatu bya Afurika na byo Amerika yabisabye kwakira abo ishaka kwirukana ni Benin, Eswatini na Libya.
UMUSEKE.RW



Ibinamayeri ya gukotanyi na America yo gukomeza kwiganirira Rwanda nabanyarwanda bahererekanya abantu ibi nubucuruzi bwabantu Imana izabibabaza kuko nubundi tuziko abanyarwanda nigihugu cyabo igice kinini America yabiguze mu mayeri arinayo mapmvu twihenuye kubaturanyi bose ntakindi gihugu nakimwe tukibanye neza!!
Ntakatagira iherezo tuzageraho natwe tubohorwe tuve kungoyi nikibiko. America izubwenge abaturage turigupfa nabi kandibizohereza bazebabeho neza mugihugu cyacu kuturusha