U Rwanda rwasinye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare na Algeria

MUGIRANEZA THIERRY
2 Min Read

Ibihugu by’u Rwanda na Algeria byasinye amasezerano y’imikoranire mu bya gisirikare, yasobanuwe nk’intambwe ikomeye mu mubano w’ibihugu byombi.

Ni amasezerano yasinyiwe i Alger kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Nyakanga 2025, ubwo Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvénal Marizamunda yakirwaga n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Algérie, General Saïd CHANEGRIHA.

Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, cyanditse kuri X ko aya masezerano ashyiraho urufatiro rukomeye ku bufatanye burambye, bufatika kandi bushingiye ku nyungu rusange hagati y’ingabo z’ibihugu byombi, hagendewe ku bwubahane no ku bumwe bw’Abanyafurika.

Ubutumwa bugira buti “Afungura inzira y’ubufatanye mu bijyanye n’igenamigambi, amahugurwa, kongerera ubushobozi, ikoranabuhanga ryifashishwa mu bya gisirikare, inganda z’igisirikare no kubona ibikoresho bya gisirikare, gusangira amakuru y’ubutasi, kurwanya iterabwoba, ndetse n’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’imyitozo ihuriweho.”

Kuva mu 1982, u Rwanda na Algérie byasinye amasezerano atandukanye arimo ajyanye n’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage; ayo gusangira ubunararibonye mu by’umuco ndetse n’imikoranire n’ayandi.

Ibihugu byombi byanemeranyije kongera imbaraga zihariye mu bijyanye n’ubuzima, ubucuruzi, ishoramari, umutekano n’uburezi.

Perezida Kagame Kagame mu Kwezi kwa Kamena 2025, yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Algérie ku butumire bwa mugenzi we Abdelmadjid Tebboune.

Ni uruzinduko rwasize u Rwanda rutangaje ko rugiye gufungura Ambasade muri iki Gihugu kiri mu Majyaruguru ya Afurika, ndetse Ambasaderi Vicent Karega aherutse kugenwa n’Inama y’Abaminisitiri nk’uzajya muri izo nshingano.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *