U Rwanda rwemeje umushinga w’amasezerano yarwo na DR.Congo

TUYISHIMIRE RAYMOND
2 Min Read

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 16 Nyakanga 2025 muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame, yemeje umushinga w’itegeko ryo kwemeza burundu Amasezerano y’Amahoro hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Repubulika y’u Rwanda.

Amasezerano yashyiriweho umukono i Washington D.C ku wa 27 Kamena 2025, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikaba yarabaye umuhuza na Qatar.

Inama y’Abaminisitiri yashimangiye ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano u Rwanda rukunze kugaragaza, ndetse no kugarura amahoro n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari no guteza imbere ubufatanye mu iterambere ryako.

Inama y’Abaminisitiri yavuze ko u Rwanda rwiyemeje gushyira mu bikorwa aya masezerano, kandi rutegereje ibizava mu biganiro bya Doha biyobowe na Leta ya Qatar ku bufatanye n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), aho leta ya Congo iganira na AFC/M23 ku kugarura amahoro.

Nubwo U Rwanda rugaragaza ubushake mu ishyirwa mu bikorwa by’aya masezerano, Leta ya DRC ishinjwa n’umutwe wa M23 gukomeza ibikorwa byo kwica abaturage mu Burasirazuba, no kwifashisha abacanshuro mu mugambi wo kwisubiza ahari mu maboko ya AFC/M23.

Kugeza ubu hitezwe ko mu gihe cya vuba abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na DRC bahurira i Washington D.C. kugira ngo bemeze burundu ibikubiye mu masezerano y’amahoro yasinywe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, uw’u Rwanda n’uwa Congo Kinshasa.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *