Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yashyikirijwe ibikoresho byifashishwa mu buvuzi birimo ibikoreshwa mu kubika ibikoresho byo kwa muganga, imiti n’inkingo.
Ni ibikoresho byatanzwe n’ Umuryango w’Abibumbye, UN, ku bufatanye n’ikigo Mastercard Foundation mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’u Rwanda mu guhangana n’ibibazo byaba biri mu buvuzi rusange.
Mu byatanzwe harimo ibikoresho byifashishwa mu gutwara imiti n’inkingo ndetse n’ibindi bikoresho byo kwamuganga.
Aha harimo imashini (frigo) zishobora kugabanya ubushyuhe bwinshi cyane, ibihumbi by’amapaki y’amazi akonje , ndetse n’ihema ryifashishwa mu bikorwa bitandukanye byo gutanga ubuvuzi.
Diana Mutoni, Umuyobozi Wungirije mu Kigo gishinzwe kugura no gukwirakwiza imiti n’ibikoresho byo kwa muganga mu Rwanda (Rwanda Medical Supply) yavuze ko iki gikorwa kitagamije gusa kongera urujya n’uruza rw’ibikoresho byo mu buvuzi, ahubwo byerekana imbaraga z’ubuyobozi.
Bee Hong Ong, uhagarariye UNICEF mu Rwanda, yavuze ko iri Shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana ryiteguye gufasha Minisiteri y’Ubuzima mu gutanga ubufasha bw’ubwikorezi bw’imbere mu gihugu kugira ngo ibi bikoresho bigere ku bigo nderabuzima hirya no hino mu Gihugu, bityo bikomeze kongera ubushobozi bwo gutanga ubuvuzi rusange mu Rwanda
Iyi gahunda yubakiye ku buryo u Rwanda rwitwaye neza mu guhangana n’icyorezo cya Marburg mu 2024, aho rwagaragaje imbaraga mu kuvura ndetse no kwita ku banduye iki cyorezo.


THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW


