U Rwanda rwagobotse abagowe n’ubuzima muri Gaza

MUGIRANEZA THIERRY
2 Min Read

Guverinoma y’u Rwanda, ku bufatanye n’Ubwami bwa Jordanie, yatanze ubufasha ku baturage bari mu kaga mu Ntara ya Gaza, muri Palestine, ahamaze igihe habera intambara ihanganishije umutwe wa Hamas n’igisirikare cya Israel.

Inkunga nk’iyi yaherukaga gitangwa muri Gicurasi 2025.

Itangazo ryasohowe n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Kane, tariki 10 Nyakanga 2025, rivuga ko iyo nkunga yatanzwe muri iki cy’umweru.

Riti ” Mu buryo busa n’ubuheruka koherezwa, muri iki cyumweru hoherejwe ibirenga toni 40 by’ibiribwa n’imiti.”

Risobanura ko ibi ari uruhare mu bikorwa mpuzamahanga byo gutanga ubutabazi.

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko ishyigikiye ihoshwa ry’amakimbirane muri Gaza no kurindwa kw’ubuzima bw’abasivile.

Perezida Paul Kagame, ku wa 11 Kamena 2024, yitabiriye inama yibandaga ku kibazo cy’abaturage bo mu Ntara ya Gaza muri Palestine, aho ubuzima bwabo bwahungabanye kuva mu Ukwakira 2023.

Iyi nama yari yatumijwe n’Umwami Abdullah II bin Al-Hussein wa Jordan, Perezida Abdel Fattah el-Sisi wa Misiri, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres.

Perezida Kagame yagize ati “Turi hano ngo dushyigikire ibikorwa by’ubuhuza by’ibihugu n’imiryango itandukanye binyura mu nzira ya dipolomasi kugira ngo imirwano muri Gaza ihagarare.”

Yakomeje agira ati: “Mu gihe bikomeje, bigomba guhabwa agaciro kandi bigashyigikirwa kugira ngo tubone umusaruro ufatika vuba bishoboka, abana n’imiryango yabo barindwe, bave mu buzima bugoye.”

Iyi nama yari yatumijwe n’Umwami Abdullah II bin Al-Hussein wa Jordan, Perezida Abdel Fattah el-Sisi wa Misiri, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko bidakwiye ko ibikorwaremezo nk’ibigo by’amashuri, ibitaro ndetse n’inkambi z’impunzi bifashishwa n’abarwanyi cyangwa ngo bigabweho ibitero n’ingabo, kuko ibyo binyuranyije n’ihame rusange rigenga imikorere y’intambara.


MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment
  • Urwanda nurwo gushimirwa cyane kuruhari rwarwo muribi bikorw byo kugoboka ababaye muri Gaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *