Ni gute u Rwanda rwabaye icyitegererezo mu guhangana na SIDA?

MUGIRANEZA THIERRY
4 Min Read

U Rwanda rwagaragajwe nk’Igihugu cyateye intambwe igaragara mu guhangana na Virusi itera SIDA, aho ubu rwesheje umuhigo wa Loni wa ‘95-95-95’.

Uwo muhigo wavugaga ko mu 2025, 95% by’abafite virusi itera SIDA bose mu gihugu bagomba kuba bazi ko bayifite, muri bo 95% bari ku miti igabanya ubukana bwayo, ndetse ko muri abo bari ku miti abagera nibura kuri 95% bagomba kuba batagaragaza iyo virusi mu maraso, kubera imyitwarire irimo no gufata imiti neza.

Ni kimwe mu byagaragajwe mu Nama y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku kurwanya SIDA, IAS, iri kubera i Kigali kuva ku wa 13 kugeza ku wa 17 Nyakanga 2025.

Muri iyi nama u Rwanda rwerekanwe nka kimwe mu bihugu byateye intambwe ikomeye mu guhangana na Virusi itera SIDA, aho mu bantu 100 bapfa buri munsi, barindwi muri bo baba bafite ubwandu bwa Virusi ya SIDA, aho bavuye kuri 20 mu myaka 11 ishize.

U Rwanda kandi rwamaze kugera ku ntego ya Loni ya 95-95-95, yavugaga ko mu 2025, 95% by’abafite virusi itera SIDA bose mu Gihugu bagomba kuba bazi ko bayifite, muri bo 95% bari ku miti igabanya ubukana bwayo, ndetse ko muri abo bari ku miti abagera nibura kuri 95% bagomba kuba batagaragaza iyo virusi mu maraso.

Ubu u Rwanda rugeze kuri 96-98-98. Imibare y’ubwandu bushya yagabanutse ku kigero cya 82% mu gihe abicwa na SIDA bagabanutse kugeza kuri 86%.

Minisitiri w’u Buzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko u Rwanda rurimo gukora ku buryo rwongera imiti imara igihe kinini, iterwa umuntu binyuze mu rushinge mu mabwiriza y’Igihugu ajyanye no kwita kuri Virusi itera SIDA, ndetse ko bizakorwa bidatinze.

Ati “Twavuye ku binini byinshi abantu banywa ku munsi tujya ku kinini kimwe ku munsi. Ubu turi kujya ku yindi miti yaba ku wo kunywa rimwe ku kwezi cyangwa ugafata urushinge rw’amezi menshi ashobora no kugera ku mezi atandatu.”

Dr Nsanzimana yasobanuye ko kandi ku ruhando rw’Isi u Rwanda narwo rutasigaye mu bushakashatsi bugamije gufasha Isi kurandura SIDA, aho yavuze ko mu myaka 20 ishize binyuze mu Kigo kizwi nka Projet San Francisco (PSF), hari ibyakozwe.

Ati “Ubu turacyagira uruhare mu bushakashatsi mpuzamahanga mu bijyanye na SIDA kandi tuzanakomeza.”

Yamaze impungenge abatekereza ko kuba zimwe mu nkunga z’amahanga zarahagaze ko byazakoma mu nkokora gahunda yo kwita ku bafite virusi itera SIDA ndetse no gukomeza guhangana nayo.

Ati “Ibyo byose twarabikoze ndetse dushakisha n’uburyo ibyatwaraga amafaranga menshi bitwara make kandi tutabihagaritse. Ntabwo twigeze duhindura intego zacu, nta n’ubwo tuzabikora, ahubwo turi gushaka ibindi bisubizo bituma tugera ku byo twagombaga kugeraho nubwo inkunga zagenda kuko n’ubundi ntabwo zizahoraho.”

Akomeza agira ati “Indwara iyo ari yo yose twahangana na yo. Ni na cyo gikuru ikindi ni ubushake n’imikoranire y’inzego kandi byagiye bitanga umusaruro.”

Muri iyi nama y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku kurwanya SIDA, hamurikiwe kandi umuti wa Lenacapavir Yeztugo wakwifashishwa mu kwirinda no gukumira Virusi itera SIDA.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *