The Ben yijeje abazitabira igitaramo cya Music In Space ko bazabona byiza kurusha ibyo aheruka kubereka muri Giants of Africa.
Ibi uyu muhanzi yabigarutseho ubwo yahuraga n’abateguye iki gikorwa n’itangazamakuru hagamijwe gusobanura imitegurire ya Music in Space.
Ni nyuma y’uko byashobokaga ko The Ben ashobora kutazaboneka mu kiganiro n’itangazamakuru kizagaruka ku mitegurire y’iki gitaramo bitewe n’uko agiye kwerekeza ku mugabane w’u Burayi aho afite ibitaramo mu bihugu bitandukanye.
Ni igitaramo kizaba ku wa 23 Kanama 2025, muri parikingi ya Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Iki gitaramo cyateguwe na Kigali Protocol, isanzwe itanga serivisi zo kwakira abantu mu bitaramo, ubukwe n’ahandi hatandukanye.
Mu bahanzi bo mu Rwanda betegerejwemo harimo The Ben, Bushali, Ariel Wayz na Kenny Sol.
Abandi bahanzi batumiwemo barimo Boohle, Touchline Truth, Bizizi & Kaygee D’A King na STU bo muri Afurika y’Epfo.
Harimo kandi Abagande nka Vampino wamamaye cyane mu myaka myinshi ishize na Sir Kisoro.
Muri iki gitaramo hategerejwemo Bjorn Vido usanzwe ari umucuranzi ukomoka muri Danemark, wamenyekanye cyane mu gukorana n’imishinga igaruka ku bidukikije.
NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW


