Umuryango w’Abibumbye watanze impuruza ku nzara yibasiye Abanya-Sudani barenga miliyoni 25 nyuma y’uko Ishami ryawo ryita ku biribwa rikomeje kubura ubushobozi bwo gutanga ubufasha ku bagowe n’ubuzima muri icyo Gihugu.
Ni ibyatangajwe na Stéphane Dujarric, Umuvugizi w’Umuryango w’Abibumbye mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Kane tariki ya 11 Nzeri, 2025.
Yavuze ko Ishami rya Loni ryita ku biribwa (WFP) riri kugabanya inkunga y’ubutabazi y’ingenzi kubera kubura ubushobozi, mu gihe abagera kuri miliyoni 25 bafite ikibazo gikomeye cy’inzara.
Ati “Ubu, WFP ifite ubushobozi bwo gufasha miliyoni enye gusa ku kwezi.”
Intambara iraca ibintu muri Sudan kuva muri Mata 2023, nyuma y’uko ingabo za leta, SAF, ziyobowe na Gen Abdel Fattah al-Burhan ndetse n’umutwe (RSF) uyobowe na Gen Mohamed Hamdan Dagolo, uzwi nka Hemedti zatangiraga imirwano nyuma yo kunanirwa kumvikana kubayobora igihugu.
Ibi byatumye abantu basaga 150.000 bapfa mu gihe abandi babarirwa muri za miliyoni bavuye mu byabo.
Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa LONI muri Sudan, Ramtane Lamamra, yatangiye urugendo mu Burasirazuba bwa Afurika agamije gusaba impande zihanganye kumvikana ku masezerano yo guhagarika intambara.
Ingabo za Leta ubu ziragenzura imijyi ikomeye irimo umurwa mukuru Khartoum, mu gihe abarwanyi ba RSF bo bagenzura igice cya Darfur.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW


