Shema Fabrice yatorewe kuyobora FERWAFA

HABIMANA Sadi
2 Min Read

Biciye mu matora yabereye mu Nama y’Inteko Rusange yahuje abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Shema Ngoga Fabrice wayoboraga AS Kigali, ni we watorewe kuriyobora mu myaka ine iri imbere nyuma yo gutorwa ku majwi 51 kuri 53. Yasimbuye Munyentwari Alphonse wari umaze imyaka ibiri kuri iyi ntebe.

Kuri uyu wa 30 Kanama 2025 ni bwo habaye Inama y’Inteko Rusange yahuje abanyamuryango ba Ferwafa. Kimwe mu byari ku murongo w’ibyigwa, ni amatora ya Komite Nyobozi igomba kuyobora iri Shyirahamwe mu myaka ine iri imbere.

Abanyamuryango b’iri Shyirahamwe, bahisemo guha icyizere Shema Ngoga Fabrice wayoboraga AS Kigali. Uyu mugabo yatorewe manda y’imyaka ine iri imbere. Yasimbuye Komite Nyobozi y’inzibacyuho yari imaze imyaka ibiri iyobowe na Munyentwari Alphonse.

Ubwo yari amaze gutanga kandidatire ye nk’uwifuza kuzayobora Ferwafa, Shema Fabrice yari yatangaje ko kimwe mu byatumye yumva yayobora iyi nzu ari uko yabisabwe n’abakunzi ba ruhago mu Rwanda ariko kandi ko umupira ukwiye gucuruzwa.

Ati “Igitekerezo cyaje mu buryo bwo gushaka ibisubizo. Umupira w’amaguru uri gutera imbere bityo ukeneye abantu bafite intumbero. Kuri ubu ku Isi usigaye ari uruganda yewe n’uw’abagore uri gutera imbere cyane.”

Yakomeje agira ati “Tuzashyira hamwe kandi tuziha intego ngari tugomba kuzageraho.”

Itsinda rigari rizakorana na Shema, ririmo Mugisha Richard uzagumana umwanya wo kuba Visi Perezida wa mbere ushinzwe Iterambere na Tekinike, Me. Gasarabwe Claudine ni Visi Perezida wa Kabiri, Eng. Niyitanga Désire ni Komiseri Ushinzwe Amarushanwa, Kanamugire Fidèle ashinzwe Iterambere rya ruhago muri iyi nzu, Nshuti Thierry yatorewe kuyobora Komisiyo Ishinzwe umutungo no kumenyekanisha ibikorwa, Gicanda Nickitta yatorewe kuyobora Komisiyo Ishinzwe Iterambere ry’Umupira w’amaguru w’abagore.

Abandi bazakorana na Fabrice, ni Hakizimana Louis wongeye gutorerwa kuyobora Komisiyo y’abasifuzi Hakizimana Louis, Me. Ndengeyingoma Louise yatorewe kuyobora Komisiyo y’Amategeko mu gihe Dr. Gatsinzi Herbert yatorewe kuyobora Komisiyo Ishinzwe Ubuvuzi.

Aba bari bahanganye n’itsinda ryari riyobowe na Hunde Walter n’abandi bamwe mu bari muri Komite Nyobozi icyuye igihe.

Shema Fabrice yatorewe kuyobora Ferwafa mu myaka ine iri imbere

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment
  • Champions . Nibwo Igiye Kuryoha Kuko Mumenyeko Mumihigoye Yavuzeko Azarya Ahemba Ikipe Yambere Kugeza Kuya Munani .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *