Shema Fabrice yahaye Amavubi arenga miliyoni 40 Frw y’agahimbazamusyi

HABIMANA Sadi
3 Min Read

Nyuma yo gutsinda Zimbabwe igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa Munani mu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Shema Ngoga Fabrice yahise aha abakinnyi n’abatoza agahimbazamusyi kangana n’amadolari 700 kuri buri muntu.

Ku wa Kabiri, tariki ya 9 Nzeri 2026 kuri Stade ya Orlando, ni bwo ikipe y’Igihugu ya Zimbabwe yakiriye u Rwanda mu mukino w’umunsi wa Munani mu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 kizabera ku Mugabane wa Amerika.

Mbere yo gukina uyu mukino, Shema Ngoga Fabrice uyobora Ferwafa, yari yabanje kuganiriza abakinnyi b’Amavubi ndetse abemerera ko mu gihe batsinda uyu mukino azahita abaha agahimbazamusyi kangana n’amadolari 700 [arenga gato 1,000,000 Frw] kuri buri umwe.

Abagize itsinda ry’ikipe y’Igihugu muri rusange, yaba abakinnyi, abatoza ndetse n’abandi bafitemo izindi nshingano, bose hamwe uko ari 40, bahise bahabwa aka gahimbazamusyi katanzwe na Shema ku giti cye. Nyuma y’umukino, uyu muyobozi yabsanze mu rwambariro, ababwira ko mu gitondo cy’umunsi ukurikiyeho [uyu munsi], bose babona aka gahimbazamusyi.

Yagize ati “Abantu baba ino (Muri Afurika y’Epfo) nari nababajije ngo akanyenyeri (Kohereza amafaranga) ka ho kagenda gute. Banyemereye ko bagiye kubimfashamo kuko mfite abakinnyi bazataha i Kigali, abandi bazasubira mu bihugu bakinamo ariko mu gitondo mwese murakabona.”

Nk’uko yari yatanze iryo sezerano, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu buri mukinnyi ndetse n’abagize itsinda tekiniki bose bagera kuri 40 bose buri umwe yahawe amadolari 700 $ angana na miliyoni 1, 019,274,20 Frw aho muri rusange amafaranga yatanze yose hamwe angana na miliyoni 40,770 968,00 Frw.

Uretse aya mafaranga babonye, bagomba no kubona akandi gahimbazamusyi kangana na 15,00,000 Frw bemerewe n’amategeko mu gihe ikipe y’Igihugu yatsinze.

Biteganyijwe ko uyu munsi Saa Mbiri n’iminota 40 z’ijoro, ari bwo Amavubi agera i Kigali akubutse muri Afurika y’Epfo mu rugendo yagiriyemo ibihe byiza. U Rwanda rufite amanota 11 mu itsinda C mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi 2026.

Perezida wa Ferwafa, Shema Ngoga Fabrice yahaye Amavubi arenga miliyoni 40 Frw y’agahimbazamusyi
Mu rwambariro hari ibyishimo nyuma y’umukino wa Zimbabwe

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *