She-Amavubi U20 yatsinze umukino umwe muri ibiri ya gicuti

HABIMANA Sadi
3 Min Read

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’u Rwanda y’umupira w’amaguru y’abangavu bari munsi y’imyaka 20, yatsinze Indahangarwa WFC inatsindwa na Rayon Sports WFC mu mikino ibiri ya gicuti yakinnye.

Aba bangavu bakomeje gukaza imyitozo yo kubafasha kuzahangana na Nigeria yo mu kigero cya bo mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026. Mu rwego rwo kumenya aho bageze bumva ibyo umutoza abaha, batangiye gukina imikino ya gicuti.

Ku wa 6 Kanama 2025, iyi kipe y’Igihugu yakinnye imikino ibiri ya gicuti, yombi yabereye kuri Kigali Pelé Stadium. Saa Tatu za mu gitondo, ikipe yiganjemo abatabona umwanya mu ya mbere, ni yo yatsinze Indahangarwa WFC ibitego 2-0.

Saa Cyenda z’amanywa, aba bangavu bongeye gukina na Rayon Sports WFC ariko hakina abasanzwe babanza mu ikipe ya mbere ya Casa Mbungo André ubatoza.

Ikipe itozwa na Rwaka Claude, ibifashijwemo na Umwari Uwase Dudja na Nyirarukundo, yatsinze She-Amavubi U20 ibitego 2-0. Ni umukino wafashije amakipe yombi, cyane ko buri imwe ifite amarushanwa izajyamo.

She-Amavubi U20, iri kwitegura umukino w’ijonjora rya Kabiri mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, uzayihuza na Nigeria mu mpera za Nzeri uyu mwaka. Biteganyijwe ko uyu mwiherero wa mbere muri itatu izakorwa, uzarangira ku wa 9 Kanama.

Gikundiro kandi, iri kwitegura kuzahagararira u Rwanda mu mikino ya Cecefa y’abagore yitabirwa n’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri aka Karere ka Afurika y’i Burasirazuba n’iyo Hagati [CECAFA].

Biteganyijwe ko iyi [CAF Women’s Champions League Cecafa Zonal Qualifiers], izatangira ku wa 3 kugeza ku wa 19 Nzeri 2025 ikazabera muri Kenya.

Rayon Sports WFC yatsinze She-Amavubi U20 ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti
Abiganjemo abakina mu ikipe ya mbere (A), batsinzwe 2-0
Sandrine ukinira Inyemera WFC, ari mu bafasha She-Amavubi U20
Ni umukino wafashije impande zombi
Abasifuye umukino wa Kabiri
Abandi bari babanje kwihererana Indahangarwa WFC bayitsinda ibitego 2-0
Umutoza, Casa Mbungo yabashimiye uko bitwaye ubwo batsindaga Indahangarwa WFC
Indahangarwa WFC iri kwitegura umukino wa Super Coupe uzayihuza na Rayon Sports WFC
Aba bangavu bashimishijwe no gutsinda ikipe ikomeye
Ikimenyetso cy’ibyishimo byo gutsinda Indahangarwa WFC

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *