Umunya-Espagne, Ostiz Taco Paula, yegukanye umudali wa Zahabu muri Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare iri kubera mu Mujyi wa Kigali, mu cyiciro cy’abangavu batarengeje imyaka 19. Ni nyuma yo gukoresha amasaha abiri, iminota icyenda n’amasegonda 19 mu ntera y’ibilometero 74.
Yakurikiwe n’Umutaliyani, Pegolo Chantal wabaye uwa kabiri ndetse n’Umusuwisi, Grossmann Anja wabaye uwa gatatu bose basoje banganya ibihe.
Umunyarwandakazi, Masengesho Yvonne yaje ku mwanya wa 48 nyuma yo gusigwa n’uwa mbere iminota 12 n’amasegonda 20 cyo kimwe na mugenzi we, Liliane Uwiringiyimana wabaye uwa 49.
Ni isiganwa ryakinwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki 27 Nzeri 2025, ndese ukaba wari umunsi wa karindwi w’ibi birori by’igare bikomeje kubera i Kigali. Hari hatahiwe abangavu batarengeje imyaka 19.
Bakoreseheje inzira ya KCC – Gishushu-MTN-Mu Kabuga ka Nyarutarama- kuzenguruka Golf- SOS- MINAGRI- Ninzi-KABC- RIB- MediHeal- Women Foundation Ministries (Kwa Mignone)- Ku Muvunyi- KCC, aho bazengurutse inshuro eshanu, ku ntera y’ibilometero 74.
Saa mbiri n’iminota 20, ni bwo, Ministiri wa Siporo mu Rwanda, Nelly Mukazayire, yamanitse idarapo maze abasiganwa 72 baturuka mu bihugu 34, barimo Abanyarwandakazi, Uwiringiyimana Liliane na Masengesho Yvonne binjira mu muhanda.
Mu kuzenguruka bwa mbere, igikundi kigizwe n’abasiganwa 47, ni cyo cyageze kuri Kigali Convention Center kiyoboye nyuma yo gukoresheje iminota 23 n’amasegonda 48, cyari cyibobowe n’Umunya-Australia, Schweitzer Tully. Abanyarwandakazi barimo Yvonne Masengesho wahageze ari uwa 54 na Liliane Uwiringiyimana wahageze ari uwa 57, bombi basizwe amasegonda 30.
Mu bilometero 50 bya nyuma, abakinnyi bamwe batangiye kugerageza kuva mu gikundi ngo bitware bonyine. Umunya-Repubulika ya Tchèque, Cermanova Antonie, yafashe umwanzuro wo kwitwara wenyine ndetse asiga abandi amasegonda 37, gusa nyuma y’iminota itanu baramufata.
Nk’uko bisanzwe bigenda mu isiganwa, hari abakinnyi bagenda bavamo, habura ibilometero 35 ngo isiganwa rirangire, abasiganwa barimo Castro de la Serna Lidia wo muri Espagne, Makatile Pontso wo muri Lesotho, Umunya-Kenya, Mercy Eragae n’Umunya-Nigeria, Divine Ogbe bari bamaze kuva mu isiganwa.
Kuva mu isiganwa biterwa n’impamvu zirimo gukora impanuka, gutengurwa n’igare cyangwa se kuba abakinnyi bagusanga mu nzira barangije inshuro wowe utarayitangira.
Kuva isiganwa ryatangira, umuhanda w’amabuye uri ahazwi nko kwa ‘Mignone’, wakomeje gukora ikinyuranyo.
Ubwo abangavu batarengeje imyaka 19 bari bageze mu bilometero 30 bya nyuma, Umunya-Espgane, Almena Leyre yari imbere y’abandi ndetse yabasizeho amasegonda 13. Gusa bazamuka kwa ‘Mignone’ ngo bagera kuri Kigali Convention Center ku nshuro ya kabiri, igikundi cyamufashe bituma bagerayo ari abasiganwa 37 bayobowe n’umwongereza, Blackburn Arabella nyuma yo gukoresha isaha imwe, iminota 17 n’amasegonda 31.
Ubwo abakinnyi bageraga kuri Kigali Convention Center, habura ibilometero 15 ngo isiganwa risozwe ndetse no kuzenguruka bwa nyuma, igikundi kirimo abakinnyi 24 cyageze kuri KCC kiyobowe n’Umutaliyani, de Laurentiis Elena nyuma yo gukoresha isaha imwe, iminota 43 n’amasegonda 54.
Ubwo haburaga ibilometero bibiri ngo isiganwa risoze, mu guterera kwa ‘Mignone’, Umusuwisi, Grossmann Anja yafashe icyemezo cyo gusiga bagenzi be, gusa akurikirwa n’abandi bakinnyi batanu bakubanye mu kuzamuka mu mapave kugeza binjiye mu muhanda uzamuka kuri Kigali Convention Center uva ku kabindi.
Metero 500 za nyuma bazigezemo, habuze ufata icyemezo cyo gusinga abandi. Muri metero 200 za nyuma, Umunya-Espagne, Ostiz Taco Paula yahagurukiye igare atanga abandi batanu bari kumwe mu gikundi nyuma yo gukoresha amasaha abiri, iminota icyenda n’amasegonda 19, ibihe anganya n’Umutaliyani, Pegolo Chantal wabaye uwa kabiri ndetse n’Umusuwisi, Grossmann Anja wabaye uwa gatatu.
Nyuma ya saa sita, biteganyijwe ko hasiganwa abagore bakuru, ku ntera ingana n’ibilometero 164.6.
U Rwanda ruraba ruhagarariwe na Ingabire Diane, Irakoze Neza Violette, na Nirere Xaveline Nzayisenga Valentine.









MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE


