Samuel Gueulette ntakitabiriye umwiherero w’Amavubi

HABIMANA Sadi
1 Min Read

Umukinnyi w’ikipe y’Igihugu, Amavubi na RAAL La Louvière yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, Samuel Gueulette, ntazagaragara mu mukino wa gicuti u Rwanda rufite muri Kamena uyu mwaka.

Uyu musore ukina hagati mu kibuga, yagize ikibazo cy’imvune ubwo RAAL La Louvière akinamo, yatsindaga Lommel ibitego 2-1 mu mukino wa nyuma wa shampiyona y’icyiciro cya Kabiri mu Bubiligi.

Yavuze ko atazagaragara mu mikino ya gicuti Amavubi azakina mu kwezi gutaha. Iyi mikino irimo uwa Algérie n’undi ushobora kuba uwa Qatar ariko ukaba utaremezwa kugeza ubu.

Samuel Gueulette ntazakina umukino w gicuti na Algérie

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *