Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’Ikigo China Road and Bridge Corporation (CRBC), bagiye kumurika umushinga wo gutwara abantu hifashishijwe indege zitagira abapilote (drones), bikaza bibaye ubwa mbere muri Afurika.
Ni ibikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ibikorwa remezo, ivuga ko ari kimwe mu bikubiye mu nama yiga ku guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere, Aviation Africa 2025, igiye kubera i Kigali tariki 04-05/09/2025.
Mu itangazo, Minisiteri yasobanuye ko Sosiyete ya EHang, izwi cyane mu ikoranabuhanga ry’ubwikorezi bwo mu kirere mu mijyi, yafatanyije na China Road and Bridge Corporation (CRBC) mu rwego rwo kongera isoko ryayo mpuzamahanga, maze igatangiza ku nshuro ya mbere muri Afurika urugendo rw’indege yayo ya EH216-S ishobora guhaguruka no kugwa mu buryo bwikora ibizwi nka ‘eVTOL’.
Iti “Iki gikorwa gikomeje gushimangira umwanya u Rwanda rufite nk’icyanya nyafurika cy’ubushakashatsi no gusuzuma ikoranabuhanga rigezweho mu by’indege.”
Ikomeza igira iti “Iri ikoranabuhanga ryatekerejweho hagamijwe kugabanya umubyigano wo mu muhanda, guhuza abaturage no kurema uburyo burambye bwo gutwara abantu n’ibintu.”
Jimmy Gasore, Minisitiri w’Ibikorwa remezo mu Rwanda, yavuze ko u Rwanda rurimo kubaka ejo hazaza, aho imijyi izaba ihujwe kurushaho kandi ubukungu bugashinga imizi biciye mu bisubizo bishya by’ubwikorezi.
Ati “Ubufatanye bwacu na CRBC butanga urufatiro rukomeye rwo kuzana ikoranabuhanga n’ubumenyi bushya. Dukorana kuri uru rugendo rw’amateka, ntitugaragaza gusa ejo hazaza h’ubwikorezi bwo mu kirere, ahubwo tunagaragaza umuhate wacu mu guteza imbere amategeko yizewe kandi ashyira imbere iterambere.”
Indege zatangijwe mu Rwanda zizwi nka ‘eVTOL’ zikorwa n’Uruganda rwo mu Bushinwa rwa EHang. Zikoresha amashanyarazi ku rugero rwa 100%, mu gihe imwe ishobora kugura ibihumbi 400 by’Amadorali ya Amerika.
Imwe itwara abantu babiri. Ishobora no gutwara ibilo birenga 620 by’imizigo. Ishobora kugenda intera y’ibilometero 30 iri mu kirere. Ishobora kugenda iminota 25 itarashiramo umuriro.
Ishobora kugendera ku butumburuke bwa metero 100. Ifite amapine 12 afashe ku maguru ane. Ifite ikoranabuhanga riyifasha gutahura imbogamizi mu kirere.
Mu Rwanda indege zitagira Abapilote zakoreshwaga mu gutwara amaraso n’imiti muri serivisi z’ubuzima ndetse no gutera imiti mu buhinzi cyangwa mu kurwanya malaria haterwa imiti mu bishanga.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW


