Mu rwego rwo kucyegereza Abanyamadini n’Amatorero, Igiterane ngarukamwaka kizwi nka “Rwanda Shima Imana” cya 2025, cyajyanywe ku rwego rw’insengero mu Gihugu hose aho kugikorera muri Stade cyangwa ahandi hantu hamwe nk’uko byari bisanzwe.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 27 Kanama 2025, Umuryango wa Gikristo uhuriza hamwe amatorero ya Gikristo, Peace Plan, wagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga ku giterane ngarukamwaka kizwi nka “Rwanda Rwanda Shima Imana.”
Mu byagarutsweho na Amb. Dr. Charles Murigande usanzwe ari Umuhuzabikorwa w’iki giterane, harimo ko “Rwanda Shima Imana 2025” izabera mu nsengero hagamijwe kwegera Abakristo bo hirya no hino mu Gihugu aho kubera ahantu hamwe nk’uko byari bisanzwe.
Ubwo yari abajijwe niba kuba hari insengero zifunze kuko zitujuje ibisabwa, bitazakoma mu nkokora Abakristo bifuza kuzajya gushimira Imana mu nsengero, Amb. Dr. Murigande, yasubije ko bemerewe kuzifatanya n’abandi bo mu nsengero zitafunzwe.
Ati “Kuba baragufungiye urusengero nta bwo bikubuza kujya mu rundi rusengero gusenga.”
Yongeyeho ati “N’abo insengero zifunze, bashobora kujya mu rusengero rubari hafi. Ababishoboye bazajya kwifatanya n’abandi ahafunguye. Ariko n’abatazabishobora bazifatanye n’Abanyarwanda aho bazaba bari hose bazashobore gushima Imana.”
Uyu muhuzabikorwa wa “Rwanda Shima Imana”, ubwo yari abajijwe impamvu uyu mwaka iki giterane kitazabera muri Stade Amahoro nk’uko byagenze mu mwaka ushize, yasubije ko bahisemo kujyana iki giterane mu nsengero ziri mu Gihugu hose kugira ngo kidakomeza kumera nk’aho ari icy’abanya-Kigali gusa.
Ati “Ni uko iyo bibereye kuri Stade, usanga ari Kigali ishima Imana kuko ari bo baza kuri Stade. Ariko twaravuze ngo uyu mwuka wo gushima ni ukwire mu Rwanda biciye mu nsengero. Ariko ntibivuze ko ibya Stade tubiretse. Wenda umwaka utaha tuzabikora byombi.”
Yavuze ko nyuma yo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwanda bari batunze telefoni zigendanwa, bari mbarwa ariko ubu hari ingo usanga zitunze izirenze umubare w’abahatuye. Ibi yavuze ko biri muri byinshi Abanyarwanda bakwiye gushima Imana biciye muri iki giterane.
Amb. Dr. Charles, yakomeje avuga ko muri byinshi Abanyarwanda bakwiye gushima Imana ariko ikiza imbere y’ibindi ari Amahoro Igihugu gifite ubu.
Rwanda Shima Imana ni umwanya ukomeye ku Banyarwanda wo guteranira hamwe no gushimira Imana ku bintu byinshi byiza Igihugu cyagezeho mu myaka 31 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubutumwa, ni ukutibagirwa ibyo Imana yadukoreye. Ntitwibagirwe ko ibi byose tugeraho, ari Imana idushoboza kubikora.
Biteganyijwe ko icy’uyu mwaka kizaba tariki 29-31 Kanama 2025. Igiterane cya “Rwanda Shima Imana 2024” cyabereye muri Stade Amahoro, ku Cyumweru, tariki 15 Nzeri 2024.
Ni igiterane cyahujwe no kwishimira uko amatora ya Perezida wa Repubulika yabaye mu mahoro no mu bwisanzure, ashimangira indi ntambwe u Rwanda rwateye mu rugendo rwo kwiyubaka.






UMUSEKE.RW


