Rwanda Premier League yatangiye guhugura amakipe ku mategeko y’imisifurire

HABIMANA Sadi
3 Min Read

Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda [Rwanda Premier League], rwatangiye gusura amakipe akina iyi shampiyona hagamijwe kuyahugura ku mategeko mashya y’umupira w’amaguru.

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo shampiyona 2025/2026 itangire, inzego bireba zirimo Rwanda Premier League ndetse n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, zikomeje kwegera amakipe hagamijwe kugira ibinozwa kugira ngo amarushanwa y’uyu mwaka azagende neza.

Ku wa Mbere, tariki ya 8 Nzeri 2025, Rwanda Premier League ifatanyije na Ferwafa, hatangijwe igikorwa cyo kuganira n’amakipe azakina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere 2025/2026, hagamijwe kurebera hamwe amategeko n’amabwiriza ayigenga, Imyitwarire y’abazayikina hagamijwe kunoza ireme ry’irushanwa ndetse n’amategeko mashya y’umupira w’amaguru.

Abanyamuryango bahereweho, ni abo mu Majyepfo barimo AS Muhanga, Mukura VS n’Amagaju FC.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri, hasurwa Musanze FC yo mu Majyaruguru, Marines FC, Etincelles FC na Rutsiro FC zose zo mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Ejo ku wa Gatatu, tariki ya 10 Nzeri 2025, biteganyijwe ko amakipe yo mu Mujyi wa Kigali ari yo azasurwa. Aya arimo Rayon Sports, Kiyovu Sports, APR FC, AS Kigali, Gicumbi FC [isigaye yakirira i Kigali], Police FC, Gasogi United, Gorilla FC na Bugesera FC izaba iri i Kigali.

Ni gahunda yashyizweho, kugira ngo bafashe abakinnyi n’abandi bayobozi batandukanye, kumenya no gusobanukirwa amategeko mashya agenga umupira w’amaguru ku Isi, kugira ngo imikorere n’imikoranire y’impande zose bireba izakomeze igende neza ndetse barusheho kubaka ireme rya shampiyona.

Biteganyijwe ko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bagabo, izatangira ku wa Gatanu, tariki ya 12 Nzeri 2025. Ikipe ya Gorilla FC izaba yakiriye AS Muhanga kuri Kigali Pelé Stadium Saa Cyenda z’amanywa.

Abarimu b’abasifuzi ndetse n’Umuyobozi Ushinzwe amarushanwa muri Rwanda Premier League, ni bo bari guhugura amakipe
Umwarimu w’abasifuzi, Munyemana Hudu ari mu bari gufasha abakinnyi, abatoza ndetse n’abayobozi ku gusobanukirwa amategeko mashya
Fungaroho usanzwe ari umwarimu w’abasifuzi, ari mu bari gufasha amakipe
Umuyobozi Ushinzwe amarushanwa muri Rwanda Premier League, Bigirimana Augustin, nawe yagize ibyo yibutsa amakipe
Abayobozi batandukanye b’amakipe bari kunguka ubumenyi ku bijyanye n’amategeko mashya y’umupira w’amaguru
Abakinnyi ba Mukura VS ubwo bahugurwaga ku mategeko mashya agenga umupira w’amaguru
N’abatoza bateze amatwi aya mategeko mashya
Abakinnyi bari bakeneye guhugurwa ku mategeko mashya agenga umupira w’amaguru
Ni gahunda iri gukorwa na Rwanda Premier League ifatanyije na Ferwafa

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *