Rwabuhihi Placide yasubiye muri Kiyovu Sports

HABIMANA Sadi
1 Min Read

Nyuma y’imyaka irindwi ayivuyemo, myugariro Rwabuhihi Placide yasubiye muri Kiyovu Sports yamuzamuriye izina.

Mu gihe hagiye gushira ibyumweru hafi bitatu itangiye imyitozo, Kiyovu Sports ikomeje gusinyisha abakinnyi izifashisha muri uyu mwaka w’imikino 2025/2026. Abari bagezweho, ni abakinnyi babiri bakina mu gice cy’inyuma.

Babiri baraye basinyiye Urucaca, ni myugariro wo hagati, Rwabuhihi Placide bivugwa ko yasinye amasezerano y’umwaka umwe na Uwimana Yakubu ukomoka i Burundi wakiniraga Vital’O FC, wasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Yakubu akina hagati mu kibuga afasha ba myugariro ahazwi nko kuri gatandatu. Aba baraza biyongera ku bandi nka Cédric Amiss, Nsanzimfura Keddy n’abandi batangiye imyitozo.

Placide yaherukaga muri Kiyovu Sports mu 2018/2019 ubwo yayivagamo yerekeza muri APR FC yamazemo imyaka ine. Yari amaze umwaka umwe muri AS Kigali.

Rwabuhihi Placide yari amaze umwaka umwe muri AS Kigali
Rwabuhihi Placide yasubiye muri Kiyovu Sports yamukoreye izina
Ubwo yakiniraga Kiyovu Sports, Placide yari mu babanzagamo
Yamaze imyaka ine muri APR FC

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *