Ubuyobozi bwa Rutsiro FC, bwemeje ko bwagurishije rutahizamu wa yo, Habimana Yves muri Rayon Sports.
Mu minsi ishize, ni bwo humvikanye amakuru yerekezaga Yves muri Gikundiro nyuma y’uko yari imaze gutandukana na Biramahire Abeddy werekeje gukina muri Tunisie.
Nyuma y’ibiganiro byahuje impande eshatu zirimo Rayon Sports, Rutsiro FC n’umukinnyi, kuri uyu wa Gatanu ni bwo byashyizweho iherezo.
Iyi kipe yo mu Burengerazuba, yemeje ko yamaze kugurisha uyu rutahizamu wari ukiyifitiye amasezerano y’umwaka umwe.
Bati “Twishimiye gutangaza ko rutahizamu, Habimana Yves wadukiniraga, yamaze kwerekeza muri Rayon Sports. Tumwifurije ibyiza.”
Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko uyu musore yatanzweho miliyoni 8 Frw yamutanzweho ku masezerano y’imyaka ibiri.
Yves ni umwe muri ba rutahizamu beza b’Abanyarwanda ndetse bafashije Rutsiro FC mu mwaka ushize w’imikino 2024/2025.



UMUSEKE.RW


