Mu Karere ka Rusizi haravugwa umugore watemye umwana we w’umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko, yatemwe mu nda akoresheje isuka, amakimbirane yabo ageze ku rundi rwego.
Amakuru avuga ko uriya mugore afite umugabo basezeranye byemewe n’amategeko, ariko bakaba bamaze imyaka ine batabana.
Ku wa Kabiri tariki ya 19 Kanama 2025, ku isaha ya sambiri za mugitondo (08h00 a.m), amakuru agera ku MUSEKE avuga ko ari bwo uriya mugore witwa Nyiranzeyimana Marceline wi’imyaka 40 y’amavuko wo mu mudugudu wa Muhora, akagari ka Mataba, umurenge wa Nkungu akarere ka Rusizi yatemye umwana we bari mu murima.
Uriya mugore ngo yakubise isuka umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko, amukomeretsa mu nda.
Ushinzwe imari n’ubutegetsi mu murenge wa Nkungu, Nyampinga Ellen, akaba ari n’umusigire w’Umunyamabanga Nshingwbikorwa yabwiye UMUSEKE uko byagenze.
Ati “Amakuru niyo yamutemye. Twabimenye saa mbiri za mu gitondo. Barimo guhinga mu murima, bapfa isambu.”
Yavuze ko uriya mugore na yakomeretse bigakekwa ko yirumye umunwa.
Mu butumwa Nyampinga Ellen aha abaturage, abasaba kujya batanga amakuru mbere ku byo batumvikanaho.
Ati “Abaturage bacu bajya babanza kuganira ku bintu bakumva batari kubyumvikanaho, bakagana ubuyobozi bukabafasha gukemura ibibazo bagiranye.”
Umukobwa wakomeretse ari kwitabwaho n’abaganga mu kigo nderabuzima cya Nkungu.
MUHIRE Donatien
UMUSEKE. RW/ RUSIZI.


